Lt Mutabazi yanze kuburana bituma avocat we ahagarika kumwunganira

Ku munsi wa kabiri wo kuburanisha mu mizi urubanza rwa Lt Joel Mutabazi, tariki 29/01/2014, umwunganira mu mategeko, Me Antoinette Mukamusoni yahisemo kureka umukiriya we bitewe no kwivuguruza mu nkiko, aho yanze kuburana kandi yari yarabyemeye.

Lt Joel Mutabazi yari yarabwiye urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo (mu rubanza rwabaye mu muhezo mu kwezi k’ukuboza 2013), ko yemera bimwe mu byaha aregwa kandi azakomeza kuburana; ariko yageze mu rukiko rukuru ahakana ibyaha byose aregwa ndetse ko nta kindi yasobanura kuri buri kintu cyose abajijwe.

Me Antoinette Mukamusoni, amaze kubona ko uwo yunganira amutenguha kandi yahisemo guceceka, yagize ati: “Kubera ko atazaburana, mpagaritse kumwunganira, azishakire undi mwavoka wamufasha muri uko guceceka.”

“Imana iguhe umugisha ku byo wankoreye”, ni ko Lt Mutabazi yahise asubiza Me Mukamusoni.

Ubushinjacyaha burega Lt Mutabazi, hamwe n’abandi 15 barimo abo afitanye isano nabo; ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, iterabwoba, ubwicanyi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda amahanga, gutunga intwaro mu buryo butemewe; ariko Mutabazi akaregwa byinshi byiyongeraho gutoroka igisirakare no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

Bakurikiranyweho kandi ibikorwa by’iterabwoba harimo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali mu mwaka ushize wa 2013, bafatanyije n’imitwe ya FDLR na RNC, hamwe n’abanyeshuri umunani bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Bimwe mu byo Lt Mutabazi n’abo bafitanye isano barimo kuburanaho

Kuva tariki 28/01/2014, Mutabazi n’abo bafitanye isano batatu baraburana ku byaha byo gutoroka igisirikare (iki cyaha kireba Mutabazi wenyine), gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda amahanga no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubushinjacyaha bukubira ibyo byaha byose mu kuvuga ko Lt Mutabazi yatorotse igisirikare muri 2011 ajya muri Uganda, asaba ubuhungiro HCR, yanze kubumuha afatanya na bamwe mu bo bafitanye isano gucura umugambi wo kwiteza umutekano muke, kugira ngo avuge ko Leta y’u Rwanda ishaka kumwica.

Lt Mutabazi (ubanza hirya) n'abo bafitanye isano baregwa hamwe.
Lt Mutabazi (ubanza hirya) n’abo bafitanye isano baregwa hamwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere yo gutoroka igisirikare, Lt Mutabazi yari yarabikije imbunda (ya pistolet) kwa se wabo Mutamba Eugene i Rwamagana ahegereye aho Perezida Kagame atuye; nyuma ngo yaje gusezerana na murumuna we Karemera Jackson ko yayimushyira muri Uganda.

Karemera ayimugejejeho, ngo baje gusanga amasasu ayirimo atagikora, nibwo Lt Mutabazi ngo yasabye muramu we (mukuru w’umugore we), Gasengayire Diane, amubonera amasasu abiri ku muntu ushinzwe uburinzi, ahita ayoherereza Lt Mutabazi; waje kwirasira icumbi yabagamo muri Uganda, atabaza HCR ngo imuhe ubuhingiro, avuga ko ahigwa n’u Rwanda.

Uretse kwemera ko batunze intwaro mu buryo butemewe (imbunda n’amasasu byavuzwe), Karemera, Mutamba na Gasengayire bahakana ibindi byaha, bavuga ko batigeze bamenya ko Lt Mutabazi ashaka gukoresha intwaro kugirango asebye u Rwanda mu mahanga, cyangwa kujya inama nawe bifatwa nko kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Udushya twagaragaye mu rubanza kuri uyu wa gatatu tariki 29/01/2014

Mutamba Eugene yabwiye urukiko ko afite ubwoba n’impungenge ko nibatabambika amapingu bose mu cyumba cy’iburanisha, Mutabazi ashobora kumusimbukiraho akamwica. Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bajya baguma bambaye amapingu mu gihe bari mu cyumba cy’iburanisha.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwagiriye inama Lt Mutabazi yo kwemera akavuga; ko natagira icyo asobanura ku byaha aregwa, bizafatwa nk’aho yemera ibyo ashinjwa bashingiye ku mugani wo mu gifaransa uvuga ngo “qui ne dit mot consent”.

Gasengayire Diane yarize (kurira), nyuma y’aho urukiko rwabajije Lt Mutabazi niba uwo muramu we hari icyo apfa nawe mu kumushinga gushaka amasasu; maze Lt Mutabazi agira ati: “Uwo sinari nkwiye no kuba mureba mu maso yanjye, nkurikije uburyo ariwe wamfatishije”.

Gasengayire yarijijwe n’uko muramu we atamwizera kugeza ubwo ngo amushinja amubeshyera; Lt Mutabazi ngo yiyibagije uburyo Gasengayire yamuhishiriye mu makosa, kubera ngo urukundo yari amufitiye.

Mu rwego rwo kuburanisha ibindi byaha biregwa Lt Mutabazi na se wabo Mutamba, birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu ari mu kiyaga cya Muhazi; Urukiko rurajya kureba ahigeze guhishwa imbunda mu rugo rwa Mutamba Eugene i Rwamagana, kuri uyu wa kane tariki 30/01/2014.

Abandi 12 baregwa hamwe na Lt Mutabazi ntibarasomerwa mu buryo burambuye ibyaha baregwa ngo batangire kwiregura; bakaba ngo barabifatanyije n’imitwe ya RNC na FDLR. Muri iyo mitwe iregwa harimo Faustin Kayumba Nyamwasa, Dr Theogene Rudasingwa n’abandi batatu bataratangazwa, nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubisobanura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Ntarutugu rwakuze ngo rusumbe ijosi,Ntawuvuma uwo Imana yahaye umugisha,Duke tw’ineza turuta byinshi by’inabi,uhishira umwanzi akakumaraho urubyaro.Imana ikunda umunyabyaha ikanga icyaha kandi uwemera amakosa ye akayasabira imbabazi,bituma igihano cyoroshwa.Leta ni umubyeyi kdi ibyaye ikiboze irakirigata.Guceceka k’umunyamafuti,sibyo bimugira umwere ahubwo kuvuga ikiri kumutima ukanatakamba usaba imbabazi.Kwihagararaho,ahaaaa.

jean pierre Mashakarugo yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

uwo mugabo nubundi arabona atazatsinda ahitamo gufunga umunwa! ahanwe maze nabandi babonereho

Hitimana yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Mutabazi ni inyatsi yigendera rwose! Ubuse nka mutabazi wiha guceceka mu rukiko, yunva bizamugeza he? Nashaka yitonde yemere ibyo yakoze asabe imbabazi.

Doudou yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ariko indanini yishe ukuze koko! Nkubu uyu ngo ni Mutabazi iyo atazana inda nini yari kuba ari muri gereza? ubucucu yazanye nibamukatire burundu ahubwo y’umwihariko.

shyaka yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Mutabazi ni fake sana! Yanze kuburana se ngo biratanga iki ko ibyo yemeye mbere aribyo bazashingiraho bamukatira! Nareke gusamba yemere ibihano.

sandra yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

ngaho da, uwamwunganiraga nawe arasezeye, ubu se koko iki kigwari gisigaye mumaboko ya nde? turamwamaganye kandi nundi wese ushaka kuvangira abanyarwanda mu nzira twatangiye igana iterambere ntituzamwihanganira

alpa yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

uyu mugabo yigaye cyane pe! yishe carreer ye, ahemukiye u rwanda , ahemukiye abana be, ashyize mu manza bene wabo, ashyize mu kaga n’abari badafite aho bahuriye nawe, mbese arahemutse kweli. ubu se koko hari umuntu umufitiye imbabazi?

asuma yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

umutego mutindi ushibukana nyirawo. yakwanga cg se yakwemera kuburana agomba kumenya ko mu rwanda dutandukanye n’ibindi bihugu ku isi kuber amateka twanyuzemo.nta muntu dushaka ko yongera kutugarura mu kaduruvyo twanyuzemo kandi intego twiyemeje ni ukutababarira buri wese n’urwego urwe mu gihe yashaka kongera kutuzanamo umutekano muke

haguma yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

ariko ababsrikare b’imbwa nk’uyu baba bajya he koko!!! ubanza batazi u Rwanda n’abayobozi bacu. discipline na order ni ingenzi mu buzima, wabirengaho ukabizira

ornella yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

inda nini, kutanyurwa, nibyo byatumye KAYUMBA NA KAREGEYA bava mu gihugu none MUTABAZI nawe ati ndica president. amasengesho dusengera president wacu niyo atuma imigisha imusakaraho maze umuvumo w’abamwanga ukaburizwamo. iyi ngegera nibayikanire uruyikwiye maze nundi musirikare wese yitwararike kuko kudakubita imbwa byorora imisega

yvonna yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

ariko MUTABAZI arabona aba bene wabo baba bamubeshyera koko. uyu mugabo ni umugome mbanze murebe nukuntu areba. ubu bugome rero nahame hamwe bamukande bumushiremo mu Rwanda nta bantu bafunga umutwe dushaka. kugambanira igihugu turabyamaganye, kugisebya no kudurumbanya abanyarwanda nabyo turabyamaganye

care yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

yooooooooooooooo! uyu diane arasmbabaje gusa. kubona azira icyaha cya muramu we wa fake , akamuhishira mu bugoryi none akaba afunze sha. gusa MUTABAZI amahirwe yagize yayapfushije ubusa, ashaka kwigira igisambo kuko wasanga bari bamutegeye amafranga menshi ngo yice PRESIDENT KAGAME. nta muntu washaka kugirirra nabi president wacu ngo IMANA imureke kuko imukunda cyane

gisa yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka