Urubanza rwa Lt Joel Mutabazi rwimuriwe mu kwezi kwa gatanu kuko yanze kwiregura

Lt Joel Mutabazi n’abandi 15 baregwa hamwe kugirira nabi ubutegetsi buriho, bazongera kuburana tariki 13-15/05/2014, bitewe n’uko Lt Mutabazi na Nshimiyimana Joseph banze kwiregura ku byaha baregwa. Urukiko ruragirango babanze bamenye ko ibyo ari uburenganzira bemererwa n’amategeko.

Nubwo kuri uyu wa kane tariki 13/2/2014, Urukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe mu mujyi wa Kigali rwategetse ko abaregwa bazagaruka kuburana muri Gicurasi, kuri bamwe muri bo ngo icyo gihe ni kera cyane.

Nibishaka Cyprien Rwisanga umwe mu baregwa hamwe na Lt Mutabazi yabwiye urukiko ati: “Ayo matariki arambangamiye kuko ari kera, uku ni ukudutsikamira, jye si ndi mugenzi wa Mutabazi, mufate urubanza rwe muruburanishe ukwarwo, nanjye mburane ukwanjye.”

Kalisa Innocent wakoranye na Lt Mutabazi we yongeyeho ati: “Icyo gihe gishobora kugera ntakiriho”. Muramukazi wa Lt Joel Mutabazi, Gasengayire Diane we yongeye kurira nk’uko byigeze kumubaho ubwo Mutabazi yari amubwiye ko ari mu bamufatishije; Gasengayire akabibona nko kutamwizera.

Abaregwa hamwe na Lt Joel Mutabazi, mu rukiko rukuru rwa Gisirikare.
Abaregwa hamwe na Lt Joel Mutabazi, mu rukiko rukuru rwa Gisirikare.

Abandi baburana hamwe na Lt Joel Mutabazi bakomeje kuzamura amaboko bashaka kugira icyo bavuga ku bijyanye no kuzagaruka kuburana mu kwezi kwa gatanu, ariko Urukiko rwahise rwanga kubaha ijambo; nk’uko Ubushinjacyaha bwari bumaze kwifuza ko abunganira abaregwa aribo bonyine bagira icyo bahinduza kuri ayo matariki.

Abunganira abaregwa bemeje ko kuburana mu kwezi kwa gatanu ntacyo bitwaye, bavuga ko bazaboneka.

Me Hubert Ruvusha wunganira Nshimiyimana Joseph, nawe yabaye umunyamategeko wa kabiri mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi wasabye guhagarika kunganira umukiriya we, bitewe no kwanga kwiregura ku byaha aregwa. Mu kwezi gushize Me Antoinette Mukamusoni wunganiraga Lt Mutabazi nawe yarabihagaritse.

Urukiko rusanga Lt Mutabazi na Nshimiyimana Joseph baranze kuburana cyangwa kwiregura ku byaha bashinjwa, kubera kutamenya uburenganzira bwo kwiregura bemererwa n’amategeko.

Abo bagabo bombi (Lt Mutabazi na Nshimiyimana) ngo bari bemereye urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo ko bazaburana; aho Lt Mutabazi ngo yari yemeye kwiregura atanga ibimenyetso bihakana ibyaha ashinjwa, mu gihe Nshimiyimana we yari yemereye urukiko ko ibyaha afatanyijemo na Lt Mutabazi yabikoze.

Imbere y’abacamanza b’Urukiko rukuru rwa Gisirikare, Lt Mutabazi yagize ati: “Jyewe sinigeze nanga kwiregura, hari amategeko atarubahirijwe kuko ntumva uburyo ndi imbere y’urukiko; nimushaka muzanyice, ntabwo nziregura”.

Mugenzi we, Nshimiyimana Joseph yongeyeho ati: “Na mbere y’uko nza hano hari andi mategeko yabayeho, ntabwo ndiho ku bw’urukiko; sindi buburane”.

Nyamara Ubushinjacyaha bwashingiye ku ngingo ya 85 y’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, bugaragaza ko iyo icyaha cyabonewe ibimenyetso, uregwa ategekwa kwiregura. Guceceka bwabifashe nko gusuzugura urukiko.

Lt Joel Mutabazi (hirya) yambaye imyenda ya gisirikare, Nshimiyimana n'Umwunganira mu mategeko, Me Hubert Ruvusha, imbere y'abacamanza.
Lt Joel Mutabazi (hirya) yambaye imyenda ya gisirikare, Nshimiyimana n’Umwunganira mu mategeko, Me Hubert Ruvusha, imbere y’abacamanza.

Lt Mutabazi Joel na Nshimiyimana Joseph bararegwa ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ryo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kujya mu ngabo zitari iz’igihugu (FDLR na RNC), gukora no gukoresha inyandiko mpimbano; nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze mu nyandiko mvugo ko Nshimiyimana abyemera, Lt Mutabazi we akabihakana.

Lt Joel Mutabazi aregwa hamwe na murumuna we Karemera Jackson, se wabo Mutamba Eugene, Kalisa Innocent (bakoranye), Nshimiyimana Joseph alias Camarade na Ndayambaje Aminadabu.

Ari kumwe kandi na Ngabonziza alias Rukundo Patrick, Gasengayire Diane (muramu we), Murekeyisoni Dative, Nibishaka Cyprien Rwisanga, Nimusabe Anselme, Nizeyimana Pelagie, Nizigiyeyo Jean de Dieu alias Camarade, Numvayabo Schadrack Jean Paul, Mahirwe Simon Pierre na Imaniriho Baltazar.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo ibyaha yakoze birazwi kandi ubushinjacyaha bifite ibimenyetso bifatika akwiye guhanwa bikabera abandi urugero.

Wizo yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka