Mu rubanza rwa Lt. Mutabazi herekanywe video y’ubuhamya yatanze ariko arabihakana

Kuri uyu wa 12/02/2014, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubukuye urubanza Lt Joel Mutabazi aregwamo ibyaha by’iterabwoba hamwe na bagenzi be 15. Herekanwe video ikubiyemo ubuhamya bubashinja ariko babihakanye.

Joseph Nshimiyimana bivugwa ko yari akuriye FDLR muri Uganda na we yavuze ko nta cyaha na kimwe azireguraho kuko ngo yashimuswe muri Uganda. Iyi ngingo ayihuriyeho na Lt Mutabazi bivugwa ko bafatanyaga mu gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Iburanisha ryatangiye saa 10h35, umucamanza yabanje kubaza ababuranyi bombi niba hari icyo bongera ku bimenyetso byatanzwe ku byo mu kwezi gushize, birimo ibaruwa yashakishwaga kwa Eugene Mutamba, muramu wa Lt Mutabazi, ntiboneke nk’ikimenyetso cyo kuba hari imbunda yageze kuri Lt Joel Mutabazi ngo yirase.

Lt. Mutabazi na Nshimiyimana Joseph alias Camarade.
Lt. Mutabazi na Nshimiyimana Joseph alias Camarade.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko bwerekana video igaragaza ikanumvikanisha inyandikomvugo ku byaha Joel Mutabazi aregwa.
Muri iyo video, Mutabazi agaragara igice cyo hejuru yambaye ishati y’umweru n’akajaketi k’ubururu yemera bimwe mu byaha aregwa, ndetse anasaba imbabazi abo mu muryango we bafunzwe kubera ubufatanyacyaha.

Lt Joel, iyi video n’ibindi biyiherekeza birimo inyandiko mvugo byose arabikana akavuga ko yabikoreshejwe ku ngufu. Umucamanza yabajije uregwa ku bivugwa muri iyo video birimo n’aho yatorotse igihugu , amusubiza ko kumenya aho yaciye ava mu gihugu byamusaba no kumenya aho yaciye akigarukamo. Uburyo avuga ko yashimuswe mu gihugu cya Uganda yari yarahungiyemo.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha urwego iyo video yafashwemo, busubiza ko bwari uburyo bw’iperereza ngo izifashishwe bibaye ngombwa.

Lt Joel Mutabazi, urukiko rwamubwiye ko iyo hari ibimenyetso bimushinja aba agomba kubyisobanuraho aiko we arinangira.Yabajije impamvu ishusho ye ari yo igaragara gusa uwamubazaga akumvikana mu majwi ariko nta gisubizo yahawe kuri iki kibazo.

Lt. Mutabazi akurikiranye video igaragaza igihe yemeraga icyaha ariko yayihakanye.
Lt. Mutabazi akurikiranye video igaragaza igihe yemeraga icyaha ariko yayihakanye.

Lt Joel Mutabazi yavuze ko kutaburana bishingiye ku bunyangamugayo bwe bwo guharanira ko amategeko yubahirizwa bitaba ibyo, “gupfa bimurutira kubaho” nk’uko yabyivugiye mu magambo ye.

Umucamanza yongeye kubaza Lt Joel Mutabazi impamvu yanga kuburana.Uregwa amubwira ko we na bagenzi be bamuburanisha niba batarababara, Imana yabibarinda kuko ngo igifatwa nk’ukuri kitari ukuri.

Impaka ndende zaje kuvuka mu rukiko zishingiye ku musivili Joseph Nshimiyimana alias Camarade bivugwa ko yari akuriye FDLR muri uganda. Mu iburanisha ryabanje ngo yari yabwiye urukiko ko azaburana yemera ibyaha ariko si ko byagenze.

Nshimiyimana yavuze ko ibyaha aregwa birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, ntacyo abiziho kandi abihakana.

Yabwiye urukiko ko kuba na we yarashimuswe muri Uganda, aburanye ngo yaba abaye umufatanyacyaha ku bamushimuse, abamuburanishije ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo n’urukiko rukuru; kuko ngo amahanga azi ko yashimuswe bikanamenyeshwa uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Iyi ngingo yatunguye Me Rubasha umwunganira mu mategeko, asaba urukiko iminota igera muri itanu abiganiraho n’uwo yunganira, ariko Nshimiyimana ntiyava ku izima.

Lt. Mutabazi na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Lt. Mutabazi na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Me Rubasha yasabye umwanya uhagije ngo azaganire na Nshimiyimana ku rubanza, ariko uregwa atangaza ko uwo mwanya utahindura uruhande yafashe, rwo kutagira icyo avuga ku byo aregwa. Yabwiye urukiko ko atari ngombwa kugira umwunganira mu mategeko.

Lt Joel Mutabazi yongeye guhabwa ijambo yabwiye umucamanza ko batanga kuburana ahubwo asaba ko bagorora amategeko avuga ko atanoze, ubundi bakaburana.

Yahise abaza umucamnza mu ijwi riranguruye ati “Afande, si ndi Imana ngo ndebe mu mutima wawe ariko se nk’iyo uryamye ugasinzira, ugakanguka ,ugatekereza ku rubanza rwa Lt Joel Mutabazi wowe wumva uhagaze ku ruhe ruhande?”. Umucamanza yamusubije ko atajya atakaza umwanya amutekerezaho.

Joseph Nshimiyimana abaye uwa kabiri ugaragaje ko adashobora kuburana nyuma ya Lt Joel Mutabazi bombi bagaragaza ko impamvu ari uko bashimuswe. Icyakora Me Rubasha ntaratangaza ko atazakomeza kumwunganira nk’uko Me Antoinette wunganiraga Lt Mutabazi yabigenje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hagati yushinjwa icyaha hamwe nubushinja cyaha harimo ukuri. ukuri kuri hagati yabo bombi. ntago ukuri kuri inyuma yabo!! Oya ukuri kuri hagati yabo bombi. Twe nka babirebesha amaso cg ababyumvisha amatwi cg se abatanga ibitekerezo (abatari bahari icyaha gikorwa) reka dutegereze turebe umwanzuro wurubanza. Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

nta narimwe ikinyoma kizatsinda ukuri

Bébé yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

nihahandi he icyaha kiramuhama ntakindi akwiye gukora usibye gutinza urubanza ariko akwiye guhanwa ndeste bikabije.

Musoni yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka