Lt Joel Mutabazi yahakanye ibyaha aregwa byo kugirira nabi ubutegetsi buriho

Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2013, ko yari yemeye bimwe mu byaha akurikiranyweho byo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda buriho; kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2014, Lt Joel Mutabazi yabwiye urukiko ko atemera ibyo ubushinjacyaha bumurega byose.

Lt Joel Mutabazi hamwe na bagenzi be bareganwa 15, barashinjwa ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, iterabwoba, ubwicanyi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda amahanga, gutunga intwaro mu buryo butemewe; ariko Mutabazi akaba ari we uregwa byinshi birimo gutoroka igisirakare no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

Iri tsinda riregwa iterabwoba ryo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali mu mwaka ushize wa 2013, rirashinjwa kuba ngo ryarafatanyije n’imitwe ya FDLR na RNC, hamwe n’abanyeshuri umunani bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Lt Mutabazi n’abo bareganwa babanje gusomerwa ibyaha; nyuma ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo abivugaho, yagize ati: “Imana yonyine niyo ibizi kandi namaze kumva ko bazandasa, ubwo nta kindi ntegereje”.

Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe urinda Umukuru w'igihugu hamwe n'abo bareganwa, bari mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.
Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe urinda Umukuru w’igihugu hamwe n’abo bareganwa, bari mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

Nyamara iyo aza kuba uraswa, cyangwa Leta igambiriye kugirira nabi abaturage bayo (nk’uko yayishinjaga ari muri Uganda kugirango HCR imuhe ubuhungiro), ngo ntaba yarazanywe imbere y’ubutabera, nk’ubushinjacyaha bwamwijeje ko nta n’umugambi uhari wo kumugirira nabi.

Nubwo Mutabazi yabanje kwanga kugira icyo asobanura ku byaha aregwa, Urukiko rwamubwiye ko bitabuza urubanza gukomeza, aho rwakomeje kumva ubushinjacyaha na Karemera Jackson, umuvandimwe wa Mutabazi bareganwa, akaba yumvikana nk’umushinja, cyane cyane aho avuga ko yafatanyije nawe mu cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe.

Urukiko rwakuyeho inzitizi zatangwaga n’abunganira Lt Joel Mutabazi, abo bareganwa ndetse na we ubwe, ruvuga ko rutazaburanisha itsinda ry’abaregwa 16 riri hamwe na Kayumba Nyamwasa na Dr Theogene Rudasingwa bo muri RNC, nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Urukiko rwavuze kandi ko rufite ububasha bwo kuburanisha Mutabazi, wavugaga ko yagombye kuba aburanira muri Uganda aho yari atuye, bitewe n’uko ari Umunyarwanda kandi u Rwanda akaba arirwo rumurega.

Urubanza rurakomeje kuri uyu wa gatatu tariki 29/01/2014, ku rukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Lt Joel Mutabazi aregwa hamwe na mukuru we Karemera Jackson, se wabo Mutamba Eugene, Kalisa Innocent (bakoranye), Nshimiyimana Joseph alias Camarade na Ndayambaje Aminadabu.

Ari kumwe kandi na Ngabonziza alias Rukundo Patrick, Gasengayire Diane, Murekeyisoni Dative, Nibishaka Cyprien Rwisanga, Nimusabe Anselme, Nizeyimana Pelagie, Nizigiyeyo Jean de Dieu alias Camarade, Numvayabo Schadrack Jean Paul, Mahirwe Simon Pierre na Imaniriho Baltazar.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

tubashimiye amakuru meza mutugezaho mukomereze aho mu murimo unoze mukora

KOMEZUSENGE Antoin yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

ubundi mubindi bihugu , gushaka kwivugana umukuri wigihugu bijyana n’igihano cy’urupfu kuko nubugambanyi kuutegetsi buriho, naho muzehe igihano yagikuyeho, none ndebera sha iyi njiji ibyo yari igiye kumwitura , gusa , sibo bamushhyizeho Imana yamuduhaye niyo imurinze, kandi abantu nka mutabazi ba nda zidashima bahozeho, ntagitunguranye, umuntu yagiye mugisirikari abizi kandi abishaka, yarabizi ibimutegereje discpline igenga igisirikari yarayibwirwaga yaranayizi, gusa iyibyaye ikiboze irakirigata, Rwanda mubyeyi wa mutabazi uzamurera ntakundi n’umunyarwanda, gusa abandi basirikari barebereho , har ibintu biba bitagakwiye kuranga umusirikari wa RDF. never

karengera yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

ikigaragara nuko uyu musore yarashutswe nabamubeshye udufaranga twintica ntikize ngo atera ubwoba n’imidugararo abatura rwanda, kuko ntakuntu umusirikari urinda presida yakwiha initiative yo guhska kuvutsa uwarinze ubuzima cg gutera amagrenade mubaturage yakabaye arinda. kuko ikigaragara nuko uyu si umusirikari wavuga ukomeye cyane kuburyo leta yamugendaho ashwida kugira ngo yunguke iki se? gusa ibi bibere isomo buri musirikari wese, iki si ikinyabupfura cyakaranze umusirikare wagakwiye kurinda ubusugire bw’igihugu akaba ariwe ubuhungabanya, ubuse imyitozo yose yakoze yamumariye iki, ibyo yigishijwe byose byari uguta inyuma ya huye koko? uyu nawe yarashutse biragaragara. ikintu kinyobera udfite ubuyobozi bwiza buduha ibyo dusabye byose, tuvuga uko dushatse kose , ariko niba ari umurengwe uba waturenze nibyo ntazi. gusa abanyarwanda ibi ntibyakaduteshe igihe , nta muryango ubura ikigoryi lieutenant mutabazi, niki nikigoryi cyacu nukukirera ntakundi.

karenzi yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

aya ni amatakirangoyi azanye kandi ndabona ntacyo yamumarira. nagume hamwe ahanwe kigabo dore ibyo yakoze bimukozeho. umuntu wese ushaka kugambanira igihugu, umuntu wese uvuga nabi umukuru w’igihugu cyacu twitoreye kandi dukunda IMANA ntizamubabarire kuko aho yakoye iguhugu cyacu ni hari kandi naho atugejeje ni heza

mugabo yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Mutabazi ni umuntu wa fake sana, nako ni umuntu w’imbwa cyane! Ibyo yavuze bwambere abantu bahibereye yabihakanye, none nubu ndunva ari buze guhakana ibyo yavuze ejo! Abantu bahuzagurika, nkawe bamukatire burundu y’umwihariko.

simbi yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka, ibi rero nibyo biri kuba kuri Lt Joel Mutabazi, yari aziko u Rwanda ari akarima azakiniramo, yumvaga ko icyizere yagiriwe ndetse n’imyitozo yahawe mu gihe yari akiri mu camp GP azayikoresha kugirango ahirike ubutegetsi bw’u rwanda, ariko rero abamugiriye inama baramushutse dore bamwe barigaramiye muri South Africa abandi bibereye za Washington none we agati yamanitse kari kumubiza icyuya ngo akamanure!!! Urubanza ruracyakomeza! Reka baze bamukanire urumukwiye, nabariya yashutse bazabona icyo intozo yaboneye ku mugezi.

chris yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Mutabazi ni umwanzi w’igihugu bikabije cyane! umuntu wanze no kugirira impuhwe umuryango we akawushora mu byaha by’ubwicanyi, kandi azi neza ko nibanabikora bazamara abanyarwanda ndetse n’umuryango we, ubu murabona yagirira igihugu akahe kamaro? Bamushyire muri gereza burundu ahubwo.

Alice yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Umuntu w’umusirikare wakarwaniye ishyaka ry’igihugu niwe uca inyuma akicisha abanyagihugu koko? Bamukanire urumukwiye, nabandi babitekerezaga barebereho.

Higiro yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ibi ntibitangaje na gato, kuko nubundi kuva kera ibisambo bigambanira igihugu kubera inda nini byahozeho! Ahubwo dushimire cyane inzego z’umutekano zikora neza zikabivumbura hakiri kare.

Garican yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Mutabazi ni umuntu w’imbwa cyane kabisa! Gusahaka gukora kudeta ngo amaraso yongere ameneke mu Rwanda kweli? Bafunge ingetura syii.

kankindi yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

twizereko ubutabera buzaha isomo n’undi wese ushaka cg uruta guhungabanya umutekano w’u rwanda

katty yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

nimba Joel Mutabazi nimba ashaka gusiga umurage yagakwiye gufasha ubutabera akavuga aba mutumye n’abo bakorana yenda byafasha gukiza inzirakarengane zikomeje kwicwa mu bitero by’ubwihebyi

vava yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka