Abacamanza bagiye kureba aho bivugwa ko Lt. Mutabazi yahishe imbunda i Rwamagana

Abacamanza baburanisha urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi kuri uyu wa 30/01/2014 bamujyanye mu karere ka Rwamagana kwerekana aho bivugwa ko yari yarahishe imbunda mu rugo rw’uwitwa Mutamba Eugene, nyirarume wa Lt Mutabazi.

Abacamanza bo mu rukiko rukuru rwa gisirikari basabye Eugene Mutamba gusobanura neza uko Lt Mutabazi yamubikije imbunda, ndetse abacamanza, abunganira abaregwa n’abanyamakuru bigerera mu nzu no mu cyumba bivugwa ko cyabitswemo iyo mbunda.

Abacamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe bagiye kwa Mutamba kwerekwa aho yari yarabitse imbunda yahawe na Lt. Mutabazi.
Abacamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe bagiye kwa Mutamba kwerekwa aho yari yarabitse imbunda yahawe na Lt. Mutabazi.

Mutamba yabwiye urukiko ko Lt Joël Mutabazi yamubikije imbunda ubwo yari ahanyuze agiye gusura kwa sebukwe, yibwira ko agaruka kuyireba ariko ikahamara igihe. Nyuma ngo yaje kuhavananwa na murumuna wa Joël Mutabazi witwa Karemera Jackson ayimushyira muri Uganda aho uyu Lt Joël Mutabazi yari yarahungiye.

Urwandiko rwerekana ko Mutamba yahaye Karemere imbunda rwabuze

Mutamba yabwiye urukiko ko ubwo Lt Mutabazi yari ari mu buhungiro muri Uganda yatumye murumuna we Karemera ngo bamuhe imbunda bari baramubikiye, uyu Mutamba ngo ayimusubiza bamaze kwandikirana ko ayimuhaye ariko urwo rwandiko ntirwabonetse.

Aya masezerano Mutamba yavugaga ko yayabitse iwe mu rugo, ariko ngo we n’umugore we bakomeje kuyashaka barayabura.

Umugore wa Mutamba yabwiye urukiko ko atari azi ko umugabo we yabitse imbunda mu rugo, ngo yabimenye ubwo yajyaga gusura umugabo we aho afungiye ku Murindi akamutuma kujya gushakashaka mu nzu ahabitswe urupapuro yandikiranye na Karemera Jackson ko amuhaye imbunda ya Lt Joël Mutabazi.

Mutamba (iruhande rwa Lt.Mutabazi wambaye gisirikare) abasobanura uko yahishe imbunda yo mu bwoko bwa pistori mu nzu ayihawe na Lt. Mutabazi.
Mutamba (iruhande rwa Lt.Mutabazi wambaye gisirikare) abasobanura uko yahishe imbunda yo mu bwoko bwa pistori mu nzu ayihawe na Lt. Mutabazi.

Iyi mbunda ariko Mutamba yemera ko yayihawe na Lt Mutabazi, ndetse na Karemera yemera ko yayitumwe na Lt Mutabazi akayimushyira mu gihugu cya Uganda aho yari yarahungiye.

Karemera Jackson, murumuna wa Mutabazi nawe yemeza ko Mutabazi yamuhaye amashilingi ya Uganda ibihumbi 300 ngo azajye mu Rwanda amuzanire iyo mbunda.

Lt Mutabazi yakomeje guhakana ko iyo mbunda ari iye

Lt Joël Mutabazi we yavuze ko iby’iyo mbunda ari ibinyoma kuko ngo abamukuriye mu gisirikari bazi neza ko atigeze ataha yatakaje imbunda, ndetse ngo ntiyari kuyibitsa kwa Mutamba kuko we yari umusirikari atari kubura aho ayibika yizeye.

Kwa Mutamba bivugwa ko ariho imbunda yari ihishe ni hafi y'urugo rwa Perezida Kagame i Rwamagana.
Kwa Mutamba bivugwa ko ariho imbunda yari ihishe ni hafi y’urugo rwa Perezida Kagame i Rwamagana.

Nyamara ariko uyu Lt Joël Mutabazi yari aherutse kwemerera urukiko ko iyo mbunda ayemera, akaba yaranayikoresheje akirasa ku kirenge agira ngo abeshye aho yari muri Uganda bamuhe ubuhungiro. Nyuma yaho yaje kuvuga ko hari indi mbunda yatabye mu butaka akayihisha, ariko uyu munsi yanze kwereka urukiko aho yayihishe.

Urukiko rwavuze ko ruzasubukura urubanza ku matariki ya 12,13 na 14/02/2014 ku cyicaro cyarwo mu mujyi wa Kigali.

Lt Mutabazi ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gushaka kwica Perezida

Lt Joel Mutabazi yari umusirikari mu mutwe wihariye urinda umutekano w’umukuru w’igihugu. Ahavugwa ko yahishe imbunda ni mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, aho Perezida Paul Kagame afite urugo, ari naho Lt Joël Mutabazi yakoreraga ataratoroka igisirikare.

Lt Joël Mutabazi na bagenzi be 14 bakekwaho ibyaha byinshi birimo iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, inyandiko mpimbano, gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko no gutoroka igisirikare.

Akekwaho ndetse kuba yarakoranye n’imitwe ya FDLR mu gutera ibisasu hirya no hino mu mijyi wa Kigali, ndetse ngo akaba yaranavuganaga n’abari mu ishyaka rirwanya Leta rya RNC uburyo bazarasa umukuru w’igihugu.

Inzu ya Mutamba nyirarume wa Lt. Mutabazi.
Inzu ya Mutamba nyirarume wa Lt. Mutabazi.

Lt Joel Mutabazi wabaye Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda yafashwe na polisi y’igihugu cya Uganda maze ashyikirizwa Polisi y’u Rwanda kuwa 31/10/2013.

Ku itariki ya 26/08/2013, uwari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Lt. Mutabazi Joel yashakishwaga akekwaho no kwiba amafaranga miliyoni icumi muri Banki ya Kigali (BK) mu mwaka wa 2011.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mutabazi ibye arashona kogutung imbunda bitemewe ayomasezerano bayakoze hagamijwe iki? Cyaneko batari banaguze es ubundi ayomasezerano bavuga bakoze ko atagaragara gsa ahahakenewe ubutabera bunoze .

Toto yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

uyu mugabo areke kurushya ubutabera yemere icyaha kuko biramuhama ko yabikoze rwose kandi burya ubugabo butisubiraho bubyara ububwa

Mahoro yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

reka ibyo yakoze bimugaruke, ashoye bene wabo mu manza zitari ngombwa, yiyiciye CV none arahakana ubusa , ubu se arabona mukuru we na se wabo bamubeshyera?

kagina yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

uyu mugabo ni fake kabisa mbona nta numwanya wo kumutaho kuko uwiyishe ntaririrrwa, yanze kunyurwa azana ubusambo none rerka bumukoreho

jonas yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Genda Joel uri umuntu w’umugabo. Ukuri muri uru rubanza sinduzi, ariko icyo nzicyo ni uko ibyo wakoze bishobora bake. Komera komera uzapfe kigabo!

Alex yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

rega Mutabazi nubundi ari kuburana u rwandanze nubundi

paccy yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ni gute abantu bandikirana ko bahererekanije imbunda kandi byonyine kuyitunga ari icyaha!! on est est assez des parodies de la justice!! Mbese ko bamuvana Uganda bavugaga ko yibye Banque icyo kirego ubu kiri he!!

kamana yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

nakure aho iterabwoba Mutabazi turamuzi!!

cyama yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ntabwo uru rubanza tuzapfa rurangiye nibatieengagiza kuyobya uburari kw’uyu mugabo..arajijisha cyane agakabya pee!! nzaba mbarirwa nihafatwe icyemezo akatirwe naho ubundi si umuntu w’iRwanda!

masimba yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ntabwo uyu mugabo ucurikiranya amagambo gutya azigera yorohera urukiko, nibamukatire bigire inzira..abane iterabwoba ahongaho!!

mutabaruka yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka