Rusizi: Barasabwa gutanga serivizi zinoze no kurangiza imanza ntamarangamutima

Urwego rw’umuvunyi rurasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rusizi gukemura ibibazo by’abaturage batiriwe babasiragiza, kuko arizo nshingano zabo bashyiriweho.

Aba bayobozi basabwe ko mu gukemura ibibazo by’abaturage bitagomba ikiguzi runaka, kuko hari aho rimwe na rimwe bigaragara ugasanga abayobozi b’utugari bakubita abaturage cyangwa bakabasaba ikiguzi kugira ngo babahe serivisi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari basabwa kunoza akazi kabo bashinzwe.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basabwa kunoza akazi kabo bashinzwe.

Ibyo bakabikora birengagije kubakemurira ibibazo byabazanye, nk’uko byatangajwe na Devota Gacenderi, umukozi w’urwego rw’umuvunyi ushinzwe uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

Aba bayobozi b’utugari bakanguriwe n’urwego rwumuvunyi gushishikariza abaturage guteza igihugu cyabo imbere barushaho kugikunda, banamagana imikorere mibi ishingiye kuri ruswa n’akarengane kuko hari aho bikigaragara.

Basabwe gukangurira abaturage icyo bita ruswa kuko ngo hari abatarayisobanukirwa, aho usanga umuturage wese watsinzwe n’urubanza aba avuga ko hatanzwe ruswa kandi ntabimenyetso bigaragara.

Abayobozi basabwe n’urwego rw’umuvunyi kwigisha abaturage uburyo bagomba kuzajya batanga ibibazo byobo, bakagerageza no kubahuza aho kujya mumanza kuko bituma umutungo wabo ushirira muri izo manza kandi ntacyo zibagezaho.

Urwego rw’umuvunyi rwakomeje rusaba abayobozi b’ubutagari kujya barangiza imanza nta maranga mutima akoreshejwe, kuko ngo iyo urubaza rwabayemo akarengane uwarenganye akarenganurwa uwabigizemouruhare ngo agomba kubihanirwa.

Gusa basabwe kwirinda kujya babangamira abaturage kuko byica imiyoborere myiza urwanda rwimakaje imbere.

Gacenderiyongeye kwibutsa abayobozi inshingano zabo aho yababwiye ko ubuyobozi bwiza ari ubwita kubibazo byabaturage kandi bikabonerwa umuti, yanabasabye kujya bagerageza kudahutaza abaturage mu kubaha serivisi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragarije urwego rw’umuvunyi ibibazo bahura nabyo mu gukemura ibibazo by’abaturege harimo kugira akazi kabarenze, aho usanga hari ahari umukozi umwe mu kagari.

Banaboneyeho kugaragaza ko bafite ikibazo cyo guhembwa amafaranga macye adahwanye n’imirimo bakora nibindi. Kuri iki kibazo basobanuriwe ko icyo ari ikibazo kitahita kibonerwa umuti kuko ngo kigoranye kubera ubwinshi bwabo.

Aba bayobozi basabwe kujya bagaragaza ibibazo byananiranye gukemuka mu maguru mashya bigashyikirizwa inzego zisumbuyeho kugira ngo bijye biva mu nzira, gusa aba banyamabanganshingwabikorwa basabye ko bajya bahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi mu gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi nziza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka