Nyanza: Uwicishije mukase isuka yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Nteziyaremye Jean Damascène wicishije mukase isuka amushinja y’uko ngo yaba amurogera abana urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamuhanishije imyaka 25 y’igifungo mu rubanza rwasomewe aho cyaha cyakorewe mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Urukiko rwahamije Nteziyaremye Jean Damascene icyaha cyo kuba yarishe mukase witwa Mukabaganwa Alphonsine w’imyaka 48 ku bushake. Ubusanzwe iki cyaha gihanishwa igifungo cya burundu ariko kubera ko nyir’ukugikora acyemera agasobanura n’uburyo cyakozwemo ndetse akaba asaba imbabazi urukiko rwamugabanyirije igihano rutegeko ko afungwa imyaka 25.

Iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 25 agihawe mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cya burundu ariko kubera ko atigeze agora ubutabera urukiko rwasanze akwiye kugabanyirizwa icyo gihano.

Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho icyaha cyakorewe akaba ari naho isomwa ry’uru rubanza ryabereye kuri uyu wa 22/01/2014 yabwiye Kigali Today ko kuba urukiko rwaraburanishirije icyo cyaha aho cyakorewe ndetse n’icyemezo cyarwo kikahasomerwa ari ibintu byabereye abandi isomo ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

Yagize ati: “Ubu bibereye n’abandi baturage isomo kuko bashoboye gukurikirana urubanza basomerwa n’icyemezo cyafashwe aribyo byaberetse ko u Rwanda ari iguhugu kigendera ku mategeko” .

Abaturage banyuranye bari mu isomwa ry’uru rubanza batangaje nabo ko ari isomo rikomeye bahavanye kuba uregwa yaraburanishirijwe aho icyaha cyakorewe.

Uyu Nteziyaremye Jean Damascène w’imyaka 33 y’amavuko yishe Mukabaganwa Alphonsine w’imyaka 48 wari umubereye mukase ku mugoroba wa tariki 8/01/2014 amukubise isuka ahita apfa ngo kuko yamurogeraga abana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka