Rubavu: Umugabo yishe umugore we ahanishwa igifungo cy’amezi 15

Sebagenzi Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba uherutse kwivugana umugore we Nyanzira Claudine amukubise yahanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu igifungo cy’amezi 15 kubera uburyo yakozemo iki cyaha.

Sebagenzi yakubise umugore we taliki ya 21/12/2013 ahita yitaba Imana, ariko agasaba imbabazi avuga ko uburyo yabikoze atari yabigambiriye ahubwo byamugwiririye akabikora mu kwitabara.

Ingingo 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana iteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15, ariko urukiko rusanga ingingo ya 75 agace ka kabiri y’itegeko ryo muri iki gitabo karengera Sebagenzi kuko agaragaza impamvu zishingiye ku busemburwe bw’uwakoze icyaha ibihano bikagabanywa.

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rusanga Nyanzira Claudine yaranywereye amafaranga yahawe yo guhaha, atashye agatongana n’umugabo we ndetse akamusukaho amazi ashyushye nawe akamukubita umuhini mu mutwe nk’uko byatangajwe mu buhamya, urukiko rugasanga Nyanzira yarakoze ubusembure kuri Sebagenzi wamukubise umuhini.

Sebagenzi wakatiwe iki gihano yasabaga ko yarekurwa kubera ko ibyo yakoze byabaye mu kwitabara kuko yari yasagariwe n’umuntu wasinze udashobora kwigenzura ariko urukiko rwemeza ko nta mpamvu zatuma icyo gihano gisubikwa nk’uko byasabwaga na Sebagenzi n’umwunganira, bahise bavuga ko batazajurira ahubwo azemera akarangiza igihano.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka