Abagize akanama nyobozi ka ULK Gisenyi kahamagawe mu rukiko bashinjwa inyandiko mpimbano

Bamwe mu bagize akanama nyobozi ka Kaminuza yigenga ULK ishami rya Gisenyi taliki ya 4/3/2014 bahamagawe n’urukiko kwisobanura ku birego baregwa birimo inyandiko mpimbano hamwe no kwiha ububasha bw’imirimo cyangwa kwiyitirira umwanya wemewe n’ubutegetsi.

Abahamagawe barimo Ntagwera Evode wari perezida wa kabili wungirije ariko bivugwa ko yitabye Imana hamwe na Rukanika Gasana Leonard wari ushinzwe Relations Publiques muri aka kanama nyobozi ka Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi.

Uru rubanza ntirwabaye kubera ko Rukanika yatangaje ko atigeze abona umwanya wo gushaka umwunganizi naho Ntagwera akaba yaritabye Imana, rukaba ruzongera kuba taliki ya 8/4/2014 hamenyekane ukuri ku ishingwa rya ULK ishami rya Gisenyi.

Inyandiko abagize akanama nyobozi ka ULK/Gisenyi bandikiye Minisitiri ifatwa nk'impimbano.
Inyandiko abagize akanama nyobozi ka ULK/Gisenyi bandikiye Minisitiri ifatwa nk’impimbano.

Inyandiko Kigali Today yashoboye kubona zigaragaza ko abari bagize akanama nyobozi ka Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi barimo Prof Habimana Gabi wari perezida ariko akaba yarasezeye, Dr Sebudandi wari perezida wa mbere wungirije nawe wasezeye naho Ntagwera Evode yari perezida wa kabiri wungirije, Ngoga Honore yari umunyamabanga, Hakizimana J. Baptiste yari ushinzwe abakozi naho Rukanika Gasana Leonard agashingwa Relations Publiques.

Mu nyandiko bandikiye Minisitiri w’uburezi taliki ya 24/7/2000 yo gusaba ko Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi ryafungurwa, aba bagabo bayisinyeho ndetse bagaragaza ko baganiriye n’ubuyobozi bwa perefegitura ya Gisenyi yabafashije kubona n’ikibanza kubera kuzana Kaminuza yari igiye korohereza Abanyarwanda bagera kuri 320 bambukaka umupaka bakajya kwiga i Goma.

Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi abakurikiranywe bavuga ko bagize uruhare mu gushinga.
Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi abakurikiranywe bavuga ko bagize uruhare mu gushinga.

Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi yatangiye taliki ya 5/11/2001 nkuko bigaragazwa n’inyandiko za ULK nyuma y’uko abavuga ko bagize akanama nyobozi bandikiye Minisitiri w’uburezi mu Rwanda ndetse bakagira uruhare mu ishingwa ryayo nubwo bemeza ko Prof Balinda yazanye amafaranga.

Nyuma yo kugaragaza ibirego mu rukiko Kigali today yifuje kumenya icyo abaregwa bakurikiranyweho naho bahurira n’ishingwa rya ULK ishami rya Gisenyi maze Rukanika Gasana Leonard ayitangariza ko nyuma yo kugira ikifuzo cyo gushinga Kaminuza yitwa Université Libre de Gisenyi baje kuganira na Prof Rwigamba Balinda wari warashinze Université Libre de Kigali (ULK) yashinzwe 14/3/1996.

Prof Rwigamba Balinda ngo yagiriye inama aba bagabo ko aho gushinga iyindi kaminuza bamwemerera bakagura ULK bagashyiraho ishami rya Gisenyi kandi bitabagora maze bamufasha gushaka ibyangombwa no gushaka abanyeshuri Kaminuza iratangira.

Mu byo abaregwa bagaragaza harimo inyandiko bahawe na Prof Balinda.
Mu byo abaregwa bagaragaza harimo inyandiko bahawe na Prof Balinda.

Rukanika avuga ko nyuma yo gushinga kaminuza ngo bamwe mu bagize akanama nyobozi batakomeje gukurikirana ibikorwa bya Kaminuza ariko taliki ya 1/8/2011 abagize akanama nyobozi bagize igitekerezo cyo gufungura ULK ishami rya Gisenyi bifuza kubonana na Prof Balinda kugira ngo baganire ku musanzu w’ibikorwa binyuranye bagizemo uruhare ariko ntiyaboneka ahubwo abatumaho intumwa zirimo umuhungu we Manzi Balinda, Habimana Gabriel na Cyeze Emmanuel Shema.

Nyuma y’iyi nama yabaye taliki ya 5/8/2011 abagize akanama nyobozi ka ULK ishami rya Gisenyi bandikiye Prof Balinda bamusaba icyo yaba yaratekereje ku byifuzo bamugejejeho bituma bandikira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu taliki ya 10/10/2011 basaba ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa nk’abanyamuryango fatizo ba ULK ishami rya Gisenyi.

Nyuma yo kutumvikana ku nyungu ziva muri iyi Kaminuza imaze kubaka izina no kugira umusaruro, Rukanika avuga ko bahamagajwe n’urukiko rwisumbuye mu karere ka Rubavu bashinjwa inyandiko mpimbano no kwiha ububasha bw’imirimo kubera ko bagaragaje ko ari abanyamuryango fatizo ba ULK ishami rya Gisenyi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ninde wambere warukwiriye kubahiriza itegeko,numucamanza,bouclier de la constitution et d’autres lois de la république.Ariko Ubu niwe wica Amategeko soit nkana,ruswa,ubuswa ou injonction, mot d’ordre. Niba urezwe ibihimbano bakakurega inyandiko mpimbano bikagaragarako irinyandiko ari z’ukuri,aho kukurenganura,ugasabwa indishyi ute kandi watsinze,ugafungirwa iki ntacyaha kiguhama. Biba mu Rwanda ntahandi byaba,hari naho umucamanza ahuza ikirego gihabanye nitegeko,umushinjacaha agakora désistement, umucamanza agasihara yahindutse umuburanyi aho kuba umucamanza, akagushinja ibyaha utakoze ntabimenyetso ntawukurega.Wigeze ubona aho Umuntu ategekwa kwishyura umuhesha winkiko ntarangiza rubanza ryabaye nagahoma munwa,aho umukozi aha impetekeza umukoresha ngo nuko avuze ko yirikanwe bidakurikije Amategeko,c’est inverse, Ese médias iracyari quatrième pouvoir. Là où il y a la présence de l’argent la vérité se tait.Qui trompe qui.Watera imbere ute bakunyaga ibyawe isuba riva.Ibimvuga byambayeho,ubu uwavugana ni radio mpuzamahanga cyangwa ibinyamakuru,bamwita umwanzi wigihugu adui kandi arikuvuga ibyamubayeho yagejeje munzego zose bikagaragarako arakarengane ariko nturenganurwa,ugafasha Umuntu aho kuguhemba akakunyaga utwawe akagushyira no mugihome,c’est au Rwanda.

Rukanika GASANA Leonard. yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Uzi mot d’ordre ivuye ibukuru,umucamanza icyakora iyiriraho,bakamuhaye nyuma igatunganye ibyo yasabwe.Agahuza ibihabanye nitegeko ntabiryozwe,iyo nyandikompimbano ko itabonetse,bareze ibitaribyo ibihimbano baratsindwa barangije basabirwa indishyi batsinzwe,quelle pratique de droit, ntabutabera harubucamanza inzego zose nikimwe ninde utazi iyi dosiye.Prince rwandais, le grand boisson mange le petit, théorie yo kineshya harabarengana banyagwa utwabo,watera imbere ute Igihe bakwaka ibyawe kungufu,wavuga abo mwafatanije ukabiryozwa,watsinda urubanza akaba ari wowe utanga indishyi,nibindi byinshi ntavuze.Abanyamakuru se bakoreki usibye kwicecekera.

Gasaba. yanditse ku itariki ya: 30-10-2018  →  Musubize

Inyandikompimbano rwigamba yaregeraga yaratsinzwe kandi izo mpapuro zabaye izukuri,ikirengo(principal) kwiyitirira imirimo ni(accessoir),nti cyaguhama,kandi kirebana ninzego zubutegetsi ni za gisirikare,wambara imyenda ya gisikare wiyita mjr cyangwa undi mutegetsi,ukibaza niba abacyamanza bacu ibyo bakora,arubuswa mu mategeko,ruswa cyangwa ibindi, influence,negatives solidarities,injoction...Ubundi se bayobewe uko batangiye,extension nibande bayisabye ko ntabundi busabe bwagaragaye,yaje i gisenyi se ate? ziriya univerties zatangiye muburyo bubiri butandukanye,reka two kuvuga byinshi,la honte ne tue pas,umuntu wirengagiza ukuru,une lettre ifite sous/couvert yubuyobozi, ukayihindure inyandikompimbano yarakugiriye akamaro,ugafungisha abagufashije ntacyaha kibahama,ugakoresha iterabwoba wigambako uzabica,ukanga abanyamakuru ko banditse inkuru ubajyana muri CID yawe da,umwana wumuryarwanda Bucyanayandi,ati ukuri kuratinda ntiguhera,les faits sont très tetus,Imana iragahora kungoma.

BOSCO yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

NJYE NDABONA ABABAGABO BARARANGAYE.NAWE UMVA GUHERA 2000 BATANGA IGITEKEREZO 2001 KAMINUZA IGAFUNGURWA, 2011 NIHO BIBUTSE UMUSHINGA W’IGITEKEREZO BATANZE MUGIHE RWIGAMBA BALINDA WE YAKOMEJE IBIKORWA BYE.NDABONA MZEE BALINDA NTACYO WE ATAKOZE KUKO IRIYA NYANDIKO IGARAGARA HEJURU NK’IMPIMBANO ISABA KAMINUZA ARIKO NTAWAMENYA NIBA KOKO ARI ULK YAJE KUHUBAKWA.BARINDA ABAYE YARAJE GUSABA NAWE GUKORA EXTENSION YA ULK KIGALI IKAGUKIRA KU GISENYI BYABA BITESHEJE AGACIRO IYABARIYA BAGABO KUKO ARIWE WANAKOZE IBIKORRWA BIGARAGARA.IBAZE NAWE WASHOYE IMARI 2001 WIBUTSE IBYAYO 2011.HARIMO UBURANGARE MWA BAGABO MWE.GUSA MWAGIZE IGITEKEREZO CY’INYAMIBWA NUKO MWABAYE INDANGARE UMUSAZA UZI UBWENGE ABAREBESHEJE INYANZA KANDI AFITE UKURI.MUHANGAZE UBUTABERA BURAHARI. COURAGE K’UMUNYAKURI.

BAHATI yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

Rukanika ntiyabura mu mahane, kandi muzehe Barinda ntako atabagize abaha akazi bakagafata nabi, kandi muzehe abizira. arabirukana bashora imanza, reka turebe amaherezo

joie yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ariko bariya bagabo ni ibitangaza koko. Buriya rero RUKANIKA kwemera kujya mu nama y’Ubutegetsi ya ULK byagambaga kujyana no guhabwa imigabane muri ULK. Kimwe n’abariya bandi bavuga ko bagize uruhare mu gushinga ULK GISENYI, igihe BARINDA yababwiraga ngo aho gushinga indi UNIVERISTE nibareke bagure(extension) ULK bagombaga kubyemera ariko bakumvikana imigabane bagomba oguhabwa muri ULK nkuru, bitaba ibyo ULK GISENYE ikaba yarafashwe nka ULK ishami rifite autonomie gestion maze bariya bakayigiramo imigibane. Bitaragenze gutyo , bakwemera ko bakoreraga ULK ya BALINDA ariko nawe akaba yarabibahembeye. Ubundi BALINDA ababereye imfura yakwemera ko igitekerezo cyazanywe na RUKANIKA na bagenzi be, maze akabaha uburenganzira bwo gufata imigabane Itarenze 30% abazwe hashingiwe ku cyo bita apport en INDUSTRIE ; ariko bikagarukira gusa kuri ULK GISENYI. Byumvikane ko nabo bari bafite icyo gitekerezo, nyuma bagafayanya . Nubwo BALINDA yazanye amafaranga ariko abandi nabo hari icyo bakoze.

UKO BYAGENDA KOSE, nubwo babyibutse impita gihe, BARINDA AGAMBA KUGIRA ICYO AHA BARIYA BANTU.
BAMUBEREYE ABANA BEZA, yifatarero nk’ibibura bwenge.
MWESE NTA N’UMWE NZI. HATABAYE KUBOGAMA NA MUNYUMVISHIRIZE, ni uko byagombye gukorwa.

MWONGERE MUSHYIKIRANE, MWUMVIKANE, ni ibintu byoroshye, gukunda amafaranga mubishyire kuruhande.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ariko ndabona bababarengana wenda ikibazo cyakagobye
guturuka kuri Barinda none we ntakibazo abafitiye
tubitege amaso.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka