Gicumbi: Mudakemwa Pascal wishe uwo bashakanye yatangiye kuburanishwa mu ruhame

Urukiko rukuru rwa Gicumbi rwatangiye kuburansiha Mudakemwa Pascal ukurikiranyweho kuba kuwa 19/0 1/2014 yarishe umugore we witwaga Mukamutsinzi Valentine amukubise umwase mu mutwe insuro 3 agahita apfa.

Mudakemwa Pascal wiyemerera icyaha akanasaba imbabazi, avuga ko ngo atamwishe yabigambiriye kuko yabitewe n’uburakari bwaturutse ku ntonganya bari bagiranye mu rugo zikamara umwanya, ndetse baza no kuzikomeza aho bari bagiye gusangirira mu kabari k’umutobe.

Mudakemwa Pascal ari imbere y'abacamanza n'ubushinjabyaha.
Mudakemwa Pascal ari imbere y’abacamanza n’ubushinjabyaha.

Ngo bavuye muri aka kabari bageze no mu rugo bakomeza gutongana, ni uko bagera ubwo barakaranya cyane umugabo agira uburakari avuga ko bwamutunguye aza kumukubita igiti mu mutwe ahita apfa.

Abatangabuhamya batanu harimo n’umukobwa wa Mudakemwa witwa Nubahwe Gisele yabwiye urukiko ko mu ijoro ryo kuwa 19/01/2014 yumbise mama we ataka, maze asohotse asanga intumbi ya nyina iryamye mu nzu, ise ahita amubwira ati “Dore intumbi ya nyoko, nanjye nijyanye kuri polisi.”

Mudakemwa Pascal hamwe n'umwunganira.
Mudakemwa Pascal hamwe n’umwunganira.

Umushinjacyaha yavuze ko amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye yemeza ko izo ntonganya zari zaturutse ku kuba uyu mugabo atarumvikanye n’umugore we ku kugurisha inka y’urugo, umugabo yashakaga kugurisha ngo yishyure amafaranga y’ubudehe yari yarahombye kuko yari umubitsi w’itsinda ry’ubudehe.

Uru rubanza rwabereye mu ruhame maze abatuye ahakorewe icyaha babonereho guhabwa ubutumwa bwo gukumira impfu zituruka ku makimbirane yo mu ngo ndetse abaturage barebe ingaruka z’ubwicanyi buba hagati y’abashakanye, babonereho kwirinda gukora ayo mahano.

Abaturage benshi bari bitabiriye urubanza beretswe igiti Mudakemwa Pascal yicishije umugore we.
Abaturage benshi bari bitabiriye urubanza beretswe igiti Mudakemwa Pascal yicishije umugore we.

Abayobozi b’akarere ka Gicumbi ngo batangiye gahunda yo kwigisha ingo zigaragaramo amakimbirane kugira ngo bakumire ubwicanyi n’ubwumvikane buke buva kuri uko kumvikana guke hagati y’abashakanye. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 25/04/ 2014.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mushishoje se buriya uriyamwana uwo mwicanyi niweyigiragaho kwica cyangwa nakawamugani ngo ingeso ishira nyirayo apfuye. mama bella niyihangane imana niyonkuru

ishimwe elia yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

uwo musore kuko numwicanyi.uwo mwana yavukije ubuzimabye.kandi yahombeje ijyihugu.birababaje cyane.

turatsinze obed yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

uwo mugabo nimukanire urumukwiye kuko aracyafite injyenga bitekerezo.kuko adahanywe yabijyira akamenyero.mujyire amahoro y,imana.

uwizeyimana theogene yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

uyumusore ahanwe byintangarugero iyaba byashoboka bakamutera amabuye yarahemutse ntakwiye kubabarirwa nukuri

uwayo yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Nk’iri jambo yabwiye umwana we yumva rizamuvamo! abicanyi bagira ayabo! nahanwe by’intangarugero. Mana urebera u Rwanda kiza Abanyarwanda ubwicanyi.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-04-2014  →  Musubize

Amatacyirangoyi! Imvugoye iragaragaza ko yamwishe yaigambiriye! urumva ukuntu yabwiye uriya mwana! Abana bihangane ntakundi imana irabareba

Mana yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka