Nyagatare: Uwatemye umugore we yasabiwe gufungwa burundu

Nyuma yo kwica umugore we bashakanye akoresheje umuhoro, Mugabonkundi Epimaque wo mu kagali k’Amahoro mu murenge wa Mimuri akarere ka Nyagatare ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

Mu ijoro ryo ku itariki 03 werurwe 2014 nibwo Mugabonkundi Epimaque w’imyaka 31 y’amavuko yicaga umugore we Mutuyimana Marceline wari ufite imyaka 21 ku munsi yari amukuye iwabo amugaruye mu rugo nyuma yo kwahukana. Ngo yamufatiranye mu bitotsi aramutema kugeza apfuye.

Mu rubanza rwabaye tariki 10/03/2014, Mugabonkundi yiyemereye icyaha anagisabira n’imbabazi ariko madame Uwanziga Lydia umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare yasobanuriye urukiko ko uku kwemera cyaha kwe kutahabwa agaciro cyane ko hari ibyo atavugisha ukuri ndetse akemeza ko iki icyaha cy’ubwicanyi yagikoze abigambiriye bityo amusabira igifungo cya burundu no kwishyura amagarama y’uru rubanza.

Bamwe mu baturage benshi bari bitabiriye uru rubanza bavuga ko nabo bababajwe n’uburyo Mugabonkundi yakoze iki cyaha ndetse nabo bakemeza ko yari yabigambiriye kuko ngo iyo bitaba ibyo aba yarihanganye ntamwice umunsi yamucyuriyeho amukuye iwabo.

Nabo basanga urukiko rukwiye kuzamuhamya iki cyaha ndetse rukamuhanisha gufungwa burundu. Aba baturage banavuga ko kuba uru rubanza rwaburanishirijwe imbere yabo ahakorewe icyaha babikuyemo isomo rikomeye bityo nabo bagiye kwirinda icyaha nk’iki.

Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 14 werurwe 2014 saa yine za mu gitondo i Mimuri ahakorewe icyaha.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka