Nyaruguru: Uwishe umugore wa mukuru we yagejejwe imbere y’urukiko

Niyibizi Augustin w’imyaka 52 wo mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge wo mu karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 18/02/2014 yagejejwe imbere y’urukiko kurikiranyweho kwica umugore wa mukuru we witwa Mukamanzi Claudine.

Uru rubanza rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rubera mu kagari icyaha cyabereyemo.

Butera Oscar uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe yabwiye urukiko ko tariki ya 30/01/2014 aribwo uyu Niyibizi yishe Mukamanzi, akaba yari asanzwe amufitiye inzika kuko yamushinjaga kuroga umwana we witwa Muvandimwe wari urwaye akaba nawe yaritabye Imana kuri iyo tariki.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko nyuma y’uko Muvandimwe wari urwariye ku kigo nderabuzima cya Nyantanga yitabye Imana, Niyibizi yaje mu rugo agasanga Mukamanzi yatabaye nk’abandi baturage maze agahita afata umuhoro akamwirukaho amutemagura, akamutema ku kaguru, ku kaboko no ku ijosi, nyuma yo kumwica agafata umurambo w’umwana we akawumushyira iruhande yerekana ko yihoreraga.

Niyibizi wemera icyaha agasaba imbabazi, uvuga ko yabitewe n’urupfu rw’umwana we yari yaroze, yivugira ko yasanze Mukamanzi iwe akamubwira ati “umugambi wawe ugezweho ariko ntahambwa wenyine murajyana” agahita amwica.

Umuyobozi w'umurenge wa Rusenge yigisha abaturage gukumira ibyaha no gutabarana.
Umuyobozi w’umurenge wa Rusenge yigisha abaturage gukumira ibyaha no gutabarana.

Ubushinjacyaha bwavuguruje kwiregura kwa Niyibizi buvuga ko nta kimenyetso cyerekana ko umwana yari yarozwe ndetse akaba anaturanye n’abandi baturage benshi ku buryo Mukamanzi atari we wari kubiryozwa.

Bwaboneyeho gusaba ko urukiko rwakwemeza ko ikirego cyabwo gifatika kandi gifite ishingiro, rugahamya Niyibizi icyaha cyo kwica yabigambiriye.

Ingingo ya 140 y’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu, ariko umushinjacyaha Butera yasabye ko urukiko rwazagabanyiriza igihano Niyibizi kuko yemeye icyaha haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko, imwe mu mpamvu nyoroshyacyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza Gahima Innocent yatangaje ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 20/02/2014 mu kagari ka Bunge icyaha cyabereyemo.

Abaturage basabwe gukumira ibyaha

Kuburanishiriza ibyaha aho byakorewe ni imwe mu ngamba zo gusobanurira abaturage ububi bw’ibyaha, amategeko abihana ndetse n’ibihano ateganya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusenge nabwo bwaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwicungira umutekano no kwirinda ibyaha, birinda kunywa ibiyobwenge ndetse bagatabarana mu gihe hari uhungabanyirijwe umutekano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka