Ibitaro bya Kabgayi byategetswe kwishyura miliyoni 7.5 ku murwayi byateye ubusembwa

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwasabye ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga gutanga indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miyoni 7.5 kubera umurwayi wagize ubusembwa abukuye muri ibyo bitaro.

Uyu mwanzuro watangajwe tariki 14/02/2014 mu isomwa ry’urubanza rw’ubujurire bwatanzwe n’ibitaro bya Kabgayi kuko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwo rwari rwategetse indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwategetse ko Umukundwa Jeanne d’Arc ahabwa amafaranga miliyoni eshanu z’indishyi z’akababaro ariko ibitaro bya Kabgayi bijuririra icyo cyemezo bivuga ko nta mafaranga na make akwiye guhabwa ariko urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza siko rwabibonye kuko ayo mafaranga rwayongereye agera kuri miliyoni 7.5.

Aya mafaranga ibitaro bya Kabgayi byategetswe gutanga aziyongeraho andi angana n’ibihumbi 500 y’u Rwanda y’ihembo cy’Avoka wunganiye mu mategeko Umukundwa Jeanne d’Arc muri urwo rubanza nk’uko urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza nabyo rwabitegetse.

Umukundwa Jeanne d'Arc yaciwe zimwe mu ntoki z'ikiganza cye cy'iburyo kubera umuti yahawe n'ibitaro bya Kabgayi.
Umukundwa Jeanne d’Arc yaciwe zimwe mu ntoki z’ikiganza cye cy’iburyo kubera umuti yahawe n’ibitaro bya Kabgayi.

Umukunda Jeanne d’Arc ubu ufite ubumuga bwo kuba yaraciwe zimwe mu ntoki z’ikiganza cye cy’iburyo ndetse izo ngaruka zikagera no ku bindi bice by’umubiri we aganira na Kigali Today nyuma y’isoma ry’urwo rubanza yatsinze yatangaje ko yishimiye imikirize yarwo.

Mu magambo make yagize ati: “Nishimiye ko urukiko rwarebye rugasanga nkwiye indishyi z’akababaro kubera umuti nahawe n’umuganga w’ibitaro bya Kabgayi maze ku bw’uburangare bwe ukangiraho ingaruka. Rwose urukiko rwabaye intabera”.

Me Hakizimana Aloys uhagararira ndetse akanunganira mu mategeko ibitaro bya Kabgayi ntiyabonetse mu isomwa ry’uru rubanza ndetse twashatse kuvugana nawe ku murongo wa telefoni ye igendanwa ntibyadukundira kugira ngo nawe agire icyo avuga kuri ubu bujurire abo yunganira batsinzwemo.

Umukundwa Jeanne d’Arc wahawe uyu muti ukamugiraho ingaruka afite imyaka 28 y’amavuko nk’uko we ubwe abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo nkuru irababaje rwose ariko harakabaho ubutabera burenganura abaturage.

nibonshuti joseph yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

abaganga barangarana abarwayi bakwiye guhanwa kuko bibatera ikibazo gihoraho kandi mu byo basinyiye ari ukubungabunga ubuzima

rugamba yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka