Ruhango: Amaze imyaka 8 adahabwa indishyi yatsindiye uwamufashe ku ngufu bakabyarana umwana

Nyirabagenzi Joselyne w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyarusange akagari ka Kamujisho umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha kubona indishyi z’akababaro yatsindiye uwamusambanyije ku ngufu.

Nyirabagenzi avuga ko yari impfubyi arerwa n’umugabo witwa Nzaramba Jean Bosco Alias Mapyisi wakoranaga n’umuryango Nkundabana Care International.

Amaze kugira imyaka 15 y’amavuko yiga mu wa gatanu w’amashuri abanza, Mapyisi ngo yatangiye kumubaza igihe agira mu mihango. Umunsi wa mbere uyu mwana yayigiyemo ngo uyu mugabo yahise amugurira cotex.

Ku nshuro ya kabiri Nyirabagenzi agiye gusubira mu mihango, ngo Mapyisi yacunze abana be na Joselyne bagiye ku ishuri, ahita yandika akandiko agashira ku meza.

Uyu mwana agira ati “naratashye ngeze imihira kuko nabanaga n’abana be, nsanga yanditse agapapuro yagashyize ku meza, yanditse ngo Joselyne ateke igikoma atonore n’igitoki ateke, Gakecure ajye kuvoma, Nyrafaranga ace ubwatsi.”

Nyirabagenzi Joselyne (imbere) arimo kugaragaza ikibazo cye mu biganiro byo mu kwezi kw'imiyoborere myiza.
Nyirabagenzi Joselyne (imbere) arimo kugaragaza ikibazo cye mu biganiro byo mu kwezi kw’imiyoborere myiza.

Nyirabagenzi ngo bagenzi be bamaze kugenda yagize ubwoba kuko bari batuye ahantu mu ishyamba, ahita akinga inzu atangira akazi.

Ngo yagiye kubona abona umuntu amuhagaze hejuru aramubaza ngo se igikoma wagitetse. Ati : “namubwiye ko narangije kugiteka ko ngiye guteka igitoki. Yahise ambwira ngo nimbe ndetse kugiteka nze aha, n’uko aba aramfashe”.

Mu gufatwa kwe yahise anaterwa inda, yatangiye kugana inzego z’ibanze ndetse ajya no mu nkiko aho yatsindiye uyu mugabo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga; Mamyisi akatirwa gufungwa imyaka 15 anategekwa gutanga indishyi y’akababaro y’amafaranga 1,121,900. Mapyisi yahise atoroka kugeza n’ubu ntibazi irengero rye.

Ashinja ubuyobozi kurangarana ikibazo cye

Nyirabagenzi avuga ko muri aya mafaranga yatsindiye amaze kubona ibihumbi 100 gusa, andi yakomeje kuyakurikirana ariko ubuyobozi bukamubwira ko ntaho yava, nyamara ngo uyu mugabo yarasize imitungo ifitwe n’umugore we.

Avuga ko ikibazo cye kizwi kuva ku mudugudu kugera ku murenge, ariko ngo nta numwe ushaka kuba yagikemura, agasaba ko akwiye gukurikiranwa agahabwa ibyo amategeko yamwemereye kugirango birere umwana babyaranye dore ko amaze kugira imyaka 7 akeneye kujya mu ishuri, ndetse n’umuhohoteye agakurikiranwa agafungwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, avuga ko ikibazo cy’uyu mwana kitazwi, kuko ngo ubwo yakoraga ihererekanya bubasha n’uwo yasimbuye muri uyu murenge ngo ntiyigeze abano copy y’urubanza rwa Nyirabagenzi.

Gusa akavuga ko ubwo iki kibazo bamaze kukimenya, ngo bagiye kugikurikirana vuba kigakemurwa. Akaba asaba Nyirabagenzi kuzabazanira copy y’urubanza kugirango bagikurikirane.

Iki kibazo cyongeye kugaragara mu biganiro bya gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza bikomeje kubera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ruhango ndetse ibyo biganiro biranatangirwa hirya no hino mu tundi turere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka