Musanze: Abashinjwa gukorana na FDLR bakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Musanze rwategetse ko abantu 15 bashinjwa gukorana na FDLR mu guhungabanya umudendezo rusange bafungwa igihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha baregwa, iki icyemezo bakimenyeshejwe ku gicamunsi cyo kuwa 26/03/2014.

Iki cyemezo cy’urukiko cyashingiye ku kuba bamwe mu bagejejwe imbere y’urukiko biyemerera ko bagize uruhare mu bwicanyi no guhungabanya umutekano, abandi bakabihakana ariko hakaba hari ibimenyetso bishimangira ko bakorana na FDLR.

Perezida w’inteko y’abacamanza batatu yari iyobowe na Isabelle Riziki asoma umwanzuro w’urukiko yagize ati: “Icyifuzo cya bamwe basaba ko bakurikanwa bari hanze ntabwo urukiko rwacyemeye kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha bakurikiranweho.

Abashinjwa gutera ibisasu no kurasa umupolisi mu karere ka Musanze bari imbere y'inteko y'abacamanza.
Abashinjwa gutera ibisasu no kurasa umupolisi mu karere ka Musanze bari imbere y’inteko y’abacamanza.

Kubafunga ni uburyo bwatuma badatoroka ubutabera kubera uburemera bw’ibyaha bacyekwaho n’inkurikizi cyateye birimo impfu no gukomereka, tukaba dutegetse ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kumwe muri gereza.”

Muri uru rubanza havuzwe ko abo bantu bakekwaho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutunga, kubika no gukwirakwiza intwaro mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubufatanyacyaha mu gikorwa cy’iterabwoba, ubwicanyi n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha byahitanye abantu babiri bikanakomeretsa abandi batandatu mu mujyi wa Musanze, mu kwezi k’Ukuboza 2013 no mu ntangiriro za Mutarama 2014.

Imbaga nini y'abantu yari yitabiriye isomwa ry'urubanza rw'abo bantu 15.
Imbaga nini y’abantu yari yitabiriye isomwa ry’urubanza rw’abo bantu 15.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi ku buryo icyumba rwabereyemo cyakubise cyiruzura, abenshi barukurikirana bari hanze, ababishatse bakajya barebera mu madirishya. Bamwe bavugaga ko mu iburanishwa nyirizina batazabona aho bakwirwa, bakifuza ko rwaburanishirizwa ahantu hisanzuye nko muri sitade cyangwa ahandi hisanzuye, ngo bikabera abandi urugero.

Muri uru rubanza hararegwamo abantu 15 barimo uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, Alfred Nsengimana n’abagore batatu binjizaga imbunda n’amagerenade mu Rwanda ngo bazivanye muri FDLR.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka