Karongi: Abantu babili barimo umugore bahamijwe ibyaha birebana n’ibiyobyabwenge

Urukiko rw’Ibanze rw’umurenge wa Bwishyura, tariki 09/01/2014, rwaburanishije imanza ebyiri z’abakurikiranyweho icyaha cyo gutunda, kubika no kugurisha urumogi. Abashinjwaga icyaha uko ari babili bemeye icyaha basaba imbabazi, ariko abakekwaho ubufatantacyaha babihakana.

Murwanashyaka Jean Claude w’imyaka 27 uba mu mugi wa Kigali, yafatiwe mu karere ka Karongi ku wa 25 Ukuboza umwaka ushize, afite ibiro 10 by’urumogi. Mu rubanza rwe yareganwaga na Murorushatse Claudine w’imyaka 39 nawe ukomoka i Kigali, ariko yari yahinduye amazina yiyita Uwase Nadia.

Murwanashyaka Jean Claude we yemeye icyaha, akavuga ko yari yakuye uru rumogi mu karere ka Rubavu aruhawe na Murorushatse Claudine, wamwizezaga ko narumugereza i Rubengera mu karere ka Karongi azamushimira.

Murorushatse ariko ntiyemera icyo cyaha, n’ubwo aho yaterewe muri yombi mu mujyi wa Kigali hari inyandiko ndetse na telephone bishingirwaho n’ubushinjacyaha bumukurikiranaho icyaha. Ubu ari mu maboko ya Police kuri statio ya Bwishyura.

Ubushinjyacyaha bwari buhagarariwe na Gakubazireze Olivier, bwasabye urukiko guhamya Murwanashyaka Jean Claude icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi no kumuhanisha igifungo cy’umwaka 1 n’amezi 6 n’ihazabu y’amafranga 100.000 y’u Rwanda, hashingiwe ku ngingo ya 593 na 594 mu itegeko ngenga ryo ku wa 2/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Kubera ko Murwanashyaka Jean Claude yemera icyaha akanagisabira imbabazi, ubushinjacyaha busaba ko yagabanirizwa igihano.

Ubushinjacyaha bwanasabye urukiko guhamya Murorushatse Claudine icyaha cyo gutunda no gucuruza urumogi, ndetse agahanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu, Murwanashyaka Jean Claude bakunze kwita Shyaka akazatanga amagarama y’urubanza.

Uru rukiko kandi, rwaburanishije icyaha nk’iki, ku witwa Tumusabire Chantal w’imyaka 46 y’amavuko wo mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera, na Ntaganira Jean Marie Vianney w’imyaka 34.

Tumusabire Chantal aremera ko yafatanywe udupfunyika 203 tw’urumogi kandi akaba atari ubwa mbere acuruza urumogi kandi akarucururiza iwe.

Ntaganira we yatawe muri yombi yaje kurugura kwa Tumusabire, akaba ashinjwa kurucuruza akoresheje moto ye n’ubwo abihakana. Mu rubanze rwe, ubushinjacyaha bwavuze ko udupfunyika dutandatu yari afite ubwo yumvaga abashinzwe umutekano yahise atujugunya mu idirishya, ari naho badusanze.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza icyaha Tumusabire na Ntaganira. Bwasabiye Tumusabire igifungo cy’imyaka ibili n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafranga 500.000 y’u Rwanda. Ntaganira yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafranga 500.000 bakazanatanga amagarama y’urubanza.

Izi manza zombi, zari ziyobowe na Mukamwezi Domitilla, Perezida w’urukiko rw’Ibanze rw’umurenge wa Bwishyura, zikazasomwa tariki ya 15 Mutarama 2014 i saa munani z’amanywa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka