Nyamagabe: Umugore wishe umugabo we yakatiwe gufungwa imyaka 10

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije umugore witwa Uwamahoro Dative icyaha cyo kwica uwo bashakanye ndetse no kuzimanganya ibimenyetso, runamukatira igihano cyo gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100.

Uru rukiko kandi rwanahamije Mukeshimana Claudine icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kuzimanganya ibimenyetso ndetse n’icyo kutamenyekanisha icyaha, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe usubitswe mu myaka ibiri ndetse akanafatanya na Uwamahoro kwishyura amafaranga yagiye mu rubanza rwabo.

Ubushinjacyaha bwaregaga Uwamahoro kuba yarishe umugabo we witwaga Kaporari Minani François Tariki ya 1/9/2012 amukubise intebe mu mutwe ndetse akanamutema mu musaya yarangiza akajugunya umurambo mu musarane agakomeza akawukoresha, akajya abeshya ko umugabo we yasubiye ku kazi kuko yari umusirikari.

Ubushinjacyaha kandi bwaregaga Mukeshimana ubufatanyacyaha mu kuzimanganya ibimenyetso ndetse no kutamenyekanisha icyaha kuko atigeze atanga amakuru kandi Uwamahoro amaze kwica umugabo we yarabimubwiye ndetse akanamuha n’isabune y’ifu (OMO) yo gukoropa ahagiye amaraso.

Byaje kumenyekana mu mpera z’ukwezi kwa 10/2013 ubwo Mukeshimana yabibwiraga nyirabukwe nawe akabibwira umugabo wa Mukeshimana witwa Ndagijimana Didier, ari nawe watanze amakuru.

Ubwo aba bagore baburanaga mu mizi tariki ya 20/01/2014, Butera Oscar uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe yari yasabiye Uwamahoro igihano cyo gufungwa burundu naho Mukeshimana asabirwa gufungwa imyaka itandatu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27/01/2014, ubwo uru rubanza rwasomerwaga mu murenge wa Musange ahabereye icyaha ari naho rwaburanishirijwe, Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Yaramba Athanase yatangaje ko n’ubwo Uwamahoro ahamwa n’icyaha cyo kwica umugabo atari yabigambiriye bityo rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Mukeshimana we, urukiko rwamuhamije ibyaha yashinjwaga ariko nawe ngo kuko yabikoze bimugwiririye ndetse akaba nta ruhare yagize mbere y’ubwicanyi nawe agabanyirizwa ibihano akatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu myaka ibiri, ni ukuvuga ko yarekuwe agomba gutaha ariko yagira ikindi cyaha akora muri iyo myaka ibiri agahita afungwa na wa mwaka usubitse.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biragaragara ko uyu Yaramba athanase Perezida w’urukiko yabogamye cyane bituma twamukeka nk’uwariye ruswa cyangwa hari inyungu runaka afite muri uru rubanza.
Ntibyumvikana guca urubanza rw’umuntu wishe umugabo we amutemye, agahisha umurambo igihe kingana kuriya,... yakatirwa imyaka nk’iriya gusa! NTA NYOROSHYA CYAHA IRIMO AHUBWO UMUCAMANZA AKURIKIRANWE HAMENYEKANE ICYIHISHE INYUMA.! Umuryango w’umugabo ujurire bidatinze !

Ukuri yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka