Yatorotse uburoko yijyana kuri polisi kubera imbeho

Muri iki gihe havugwa imbeho iteye inkeke muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umugororwa umwe wo muri iki gihugu wari ufungiye muri gereza y’i Blackburn ho muri Leta ya Kentucky yabashije gutoroka ariko yijyana ubwe kuri polisi ahunga imbeho yari asanze hanze.

Uyu mugororwa witwa Robert Vick, akaba afite imyaka 42, nyuma yo gutoroka ku cyumweru, bukeye bwaho (kuwa mbere) nyuma ya saa sita, yagiye kuri Motel Sunset y’i Lexington, asaba guhamagara polisi.

Ngo yabwiye uwakira abaje muri iyi moteli ko yashakaga kwishyira mu maboko ya polisi, kuberako hari hakonje cyane, dore ko ngo ubukonje bwageraga kuri dogere 20 munsi ya zeru (-20 degrés Celsius).

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko uyu mugororwa yabanje gushyirwa ahantu acungwa kugira ngo abanze agarure agashyuhe mbere yo gusubizwa muri gereza yari yatorotse.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka