Ngoma: Yageregeje kwiyahura kubera umugore yamushinjije kumuca inyuma

Uwimana Landuard w’imyaka 23 utuye mu murenge wa Zaza akagali ka Ruhembe umudugudu wa Munini akarere ka Ngoma yagerageje kwiyahura tariki 06/01/2014 abitewe nuko umugore we yamushinje ko amuca inyuma.

Uyu Mugabo ubwo yamaraga kunywa umuti wa kiyoda ngo yahise amererwa nabi niko guhuruza abaturanyi bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Zaza ngo avurwe.

Nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza ibi byabereyemo ,ngo uku kugerageza kwiyahura kuyu mugabo byatewe n’amakimbirane mu ngo akenshi akururwa n’ubusinzi ndetse no gucana inyuma.

Akomeza avuga ko ubwo uyu mugabo yajyanwaga kwa muganga ngo yitaweho n’abaganga ndetse yasezerewe asubira mu rugo iwe kuri uyu wa 07/01/2014.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nk’ubuyobozi icyo bugiye gukora ari ukubegera maze bakabunga ndetse bakabagira inama ngo bareke amakimbirane babane mu mahoro niba uwo mugabo amuca inyuma akabireka niba kandi umugore amubeshyera ntabyongere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka