Huye: Yiyahuje aside kuko ngo yananiwe kureka inzoga

Alphonse Ntirushwamaboko utuye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku itariki ya 9/1/2014 yagerageje kwiyahuza aside yakuye mu mabuye y’iradiyo kuko ngo yananiwe kureka inzoga.

Ku bw’amahirwe, ababyeyi n’abavandimwe bahise baza, bamusuka amata, na bwo barinze kumuboha, nuko arusimbuka atyo. « Njye nta kintu nkimaze, numva ntagishaka kubaho », aya ni amagambo Ntirushwamaboko yabwiraga abageragezaga kumusuka amata bagira ngo akire.

Ababyeyi be n’umugore we bavuga ko urebye impamvu yo kwiyahura ari ikimwaro aterwa no kuba yarananiwe kureka inzoga, kandi iyo yazinyoye atagaguza umutungo w’umuryango we ndetse akanaca umugore we inyuma.

Se ati « buriya yagiye mu gakiza ari umukirisitu atanga n’ubuhamya birarangira rwose. Ikibazo aho akivanye ni uko yasubiye ku nzoga, ugasanga abantu baramukoba, bamubwira bati wasubiriye iki ku nzoga, … ».

Umugore we na we ati « ntekereza ko yiyahuye kubera ko yari yarihannye agasubira inyuma. Nk’ubu hari amafaranga yari yampaye yo kugura igitenge, uyu munsi mu gitondo nyamwatse, ati nta mafaranga mfite. Nti ibi se ni ibintu wakoze ? Nuko arambwira ngo nzayagushakira. Ngiye mu mwanya ndebye, mbona yamaze kunywa imiti».

Si ubwa mbere Ntirushwamaboko agerageza kwiyahura. Ngo ubwa mbere yifashishije umugozi, bukeye ikiringiti. Uyu munsi ho yari yahisemo kunywa aside. Icyo gihe cyose yagiye agira amahirwe (cyangwa ibyago !) hatunguka abantu bakamutabara.

Ntirushwamaboko uyu akeneye abamufasha kugira ngo igitekerezo cyo kwiyahura kimushiremo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mugabo afite ububwa bwo kutihangana ngo ahangane nibibazo.ajye atekereza kumuryango we kd awukunde.

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka