USA: Nyuma y’imyaka ibiri apfuye, yatanze impano yashimishije umuryango we

Mbere y’uko apfa, Brenda Schmitz wari utuye Iowa ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse ibaruwa yari irimo ibyifuzo bye 3 bya nyuma, ayisigira inshuti ye ayisaba kuzatangaza ibiyirimo nyuma y’uko umugabo we azaba yabonye undi mukunzi.

Brenda yapfuye mu mwaka wa 2011, azize kanseri y’udusabo tw’intangangore. Hasigaye ukwezi ngo apfe, yandikiye radiyo yo mu karere yari atuyemo ka Des Moines Iowa yitwa "Star 102.5". Iyi baruwa ariko yagejejwe kuri iyi radiyo mu cyumweru gishize, nyuma y’uko umugabo we abashije kubona undi mukunzi, nk’uko Brenda yari yabyifuje.

Kuwa gatanu tariki 20/12/2013, iyi radiyo yatumiye David, ari we mugabo wa Brenda, nuko ibaruwa yandikiwe n’umugore we isomwa na we ahari.

Icyifuzo cya mbere cya Brenda cyari uko radiyo "Star 102.5" ituma umukunzi w’umugabo we yirirwa yishimye umunsi wose: « Muzatume yishima kandi mumumbwirire ko nishimiye ko yiyemeje kubana n’umuryango wanjye. Muti ‘Ndagukunda uwo uri we wese’».

Brenda Schmitz.
Brenda Schmitz.

Brenda yanifuje ko abana be bazabasohokanira ahantu bazabasha kwishimana n’umukunzi wa se, ahantu batazigera bibagirwa na rimwe.

Yifuje na none ko abakozi b’ibitaro byamwitayeho ubwo yari arwaye bagira igihe bahuzwa, bakishimira hamwe kandi bagahabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa, nk’uburyo bwo kubashimira uko bita ku barwaye kanseri.

Babifashijwemo n’iyi radiyo, habashije kuboneka amafaranga yo gutuma ibyifuzo bya Brenda byose bishyirwa mu bikorwa. Abana be uko ari bane, papa wabo hamwe n’uwo bazabana ndetse n’abana b’uyu mugore babiri, bagiye i DisneyWorld mu biruhuko by’iminsi ine.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be ndetse no kuri 10news.com , ivuga ko ubusanzwe mu gihe cya Noheri, iyi radiyo "Star 102.5" ikunda kwakira ibyifuzo by’abantu, ikabitangaza, hanyuma hakavamo ibibonerwa abaterankunga. Icyakora, ngo mu myaka 20 bamaze bakora iki gikorwa, ngo ni ubwa mbere babonye bene iki cyifuzo.

Scott Allen, umuyobozi w’iyi radiyo kandi ati « nta wari muri sitidiyo utararize ubwo twasomaga iyi baruwa. Twumvise twese dushaka kugira icyo twakorera Brenda n’umuryango we”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Brenda Imana ikwakire mubayo.

alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Brenda Imana ikwakire mubayo.

fanny yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Brenda iyo atitaba imana vuba yari umuntu ukunda familly, Imana ibe yaramakiriye mu bayo.

Akaga cyane yanditse ku itariki ya: 29-12-2013  →  Musubize

Uyu mugore nigitangaza rwose IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Leon yanditse ku itariki ya: 26-12-2013  →  Musubize

Marie Claire uzige gukora traduction neza. Source y’iyi nkuru si uko ivuga neza.

Ijisho yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka