Bajya gusabiriza kwa Yezu Nyirimuhwe kuko ngo abasengerayo batanga agatubutse

Abitabira isengesho ribera mu rugo rwa Yezu Nyirimuhwe mu karere ka Ruhango buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, bahura n’abantu baje gusabiriza bakabaha batitangiriye itama kugira ngo ibyifuzo baje gutura Yezu byumvikane.

Abo bantu baza gufunguza bemeza ko bahakura agatubutse ugereranyije n’ahandi bajya gusaba nko muri gare, mu isoko n’ahandi kubera ko haba hari abantu benshi baba baje kuhashakira imigisha, bityo bagatinya kwima ababasaba kuko baba bakeka ko bakwivutsa ya migisha baje gushaka mu rugo rwa Yezu Nyirimuhwe.

Umwe muri aba baza gufunguza kwa Yezu Nyirimuhwe mu isengesho, agira ati “none se yakwima gute kandi yaje gushaka imigisha cyangwa afite ibibazo ashaka gukizwa? Reka da hari n’udatinya rwose kuguha inoti y’amafaranga 5000.”

Uyu bamaze kumuha agatubutse akanyamuneza ni kose.
Uyu bamaze kumuha agatubutse akanyamuneza ni kose.

Uretse aba bantu baza baje gufunguza kwa Yezu Nyirimuhwe buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, unahasanga abantu bahakorera ubucuruzi butandukanye, nobo bemeza ko bahakura agatubutse.

Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe rikunze kwitabirwa n’abantu bafite uburwayi budakira, abafite ibyifuzo by’ibikorwa bashaka kuzageraho, kwihana ibyaha baba barakoze, abakobwa basengera kubona abagabo n’abandi bafite ibyifuzo bitandukanye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gukora imibonano mu isoko biragayitse cye,bahanwe

juli yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka