Kurakazwa na muramukazi we byatumye ahagarika ubukwe bwa musaza we

Umwongerezakazi w’imyaka 50, akurikiranywe n’ubucamanza kubera guhagarika ubukwe bwa musaza we hasigaye iminsi 20 ngo bube. Ibi ngo yabikoze batabanje kubyumvikanaho.

Nyir’ukuregwa avuga ko yahagaritse ubu bukwe agirira musaza we kubera yuko yabonaga fiyanse we atari umugore Imana yamugeneye, akaba yarabonaga nta kamaro ko gutuma habaho ubukwe buzakurikirwa n’ubutane (divorce).

Ku itariki 5 Ugushyingo 2013, Ann Duffy yaterefonnye musaza we amubwira ko yahagaritse ubukwe bwe, anamubwira ngo “nakurinze ubutane bwari kuzakurikiraho”. Icyo gihe ariko, uwagombaga kuba umugore wa musaza we yari yamaze kugeza ikirego cye kuri polisi kuko ngo Ann yari yamuteye ubwoba.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko ku bw’amahirwe makeya ya Ann, aba bari babujijwe kubana babashije kongera gupanga ubukwe maze ku itariki ya 25 Ugushyingo babasha kubwirana ngo “nemeye ko umbera umugabo/umugore”.

Icyakora, ku ilisiti y’abatumirwa bari bafite mbere haburagamo umwe, Ann Duffy, akaba ari mushiki w’uwo musore wakoze ubukwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka