Tanzaniya: Imfungwa yisize amazirantoki umubiri wose kugira ngo ibashe gutoroka

Imfungwa yo mu gihugu cya Tanzaniya mu ntara ya Mwanza mu karere ka Nyamagana yitotobetse umwanda uzwi nk’amazirantoki umubiri wose agamije gucika umunyururu ngo kuko yumvaga nta muntu uri butinyuke kumufata ariko umugambi we ntiwamuhira.

Uyu mugabo utatangajwe amazina yabonye umurinzi wa kasho aje aho yari afungiye, afata indobo indobo y’amazirantoki, agifungura ahita amutera uwo mwanda, umufungwa nawe yisiga umubiri wose asohoka muri kasho yiruka ashaka gucika.

Umunyururu yihindanyije cyane ku gice cyo hejuru ashaka gucika.
Umunyururu yihindanyije cyane ku gice cyo hejuru ashaka gucika.

Ariko umugambi we waramupfubanye kuko undi murinzi wa kasho wari hafi aho usanzwe amenyereye amayeri y’imfungwa zishaka gutoroka yamwirutse inyuma, undi agenda amutera amazirantoki ariko biba iby’ubusa birangira amufashe nk’uko Ikinyamakuru Mpekuzihuru dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ikinyamakuru Mpekuzihuru cyatangaje ko uyu munyururu yategetswe gukuraho umwanda yanyanyagije ku mbuga ya kasho n’urukiko hose, mbere yo gusubizwa mu munyururu.

N’ubwo urubanza rw’ibyo yari asanzwe akurikiranweho rutaracibwa, urukiko rwahise rumukatira amezi atandatu y’igifungo kubera gushaka gutoroka, akazahabwa ibindi bihano nahamwa n’icyaha asanzwe akurikiranyweho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBWOSE NKUWO MUGABO YISIZE AMAZIRANOKI AGIRA UBWENGE ?CYANGWA NTABWENGE AFITE?

nkeshiyaremye jervain yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka