Amaze imyaka 60 atoga

Umugabo wo mu gihugu cya Irani witwa Amoo Hadji ngo ashobora no kuba amaze imyaka 60 atikozaho amazi.

Uyu mugabo ushobora kuba afite imyaka igera kuri 80, atuye ahitwa i Dezhgah mu ntara ya Fars iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu cya Irani. Ngo nta kintu na kimwe atunze uretse inkono y’itabi ye, na yo itagerwamo n’itabi, ahubwo ibyatsi bizana umwotsi.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko nta wuzi icyamuteye kubaho bene ubu buzima.

Amwe mu mafoto agaragaza ubuzima Amoo Hadji abayeho n’uko asa:

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ese yaba afite umugore nabana? Ndabaza ababikurikiranya kuburyo ashobora gutoza nabana be iyimicyo

Alice Nyamihanda yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Manayanjye Koko Uyumusaza Arababaje Cyanerwose.

Manirakiza Aloys yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

eeee mbega mbega!!! uwo mugabose atunzwe n’iki?

mazda yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

heeh!uyu musaza ni danger kabisa wagirango ni inyamanswa

HAGENIMANA MARTIN yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

yewe imana yo itabara nifashe abayo kuko twe ntacyo twakora nkabana babantu

bernard yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Bakagobye kumwegera bakamenya neza ikibazo yaba afite agafashwa kandi akitabwaho.

ndori yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Iyi nkuru ntabwo yuzuye, ese nyuma yokumubona bamukoreye iki?, atunzwe n’iki? ese yari yaraburiwe irengero?

BABA yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

reka turusheho gushima Imana kuko twe ntacyo twatanzengo tube kuriya ameze.
Mana tabara abantu bawe isi iratubabaza.

mutabazi yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ibintu nkibi imana age ibirinda abanyarwanda

ndengejeho marc yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ko mutatubwiye se niba ari muzima cg niba ari umusazi?

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ayiwe!! ko wagira ngo ni igisimba!??

Umusaza yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka