Nyuma yo kubengwa n’abagabo benshi Nyirakariza yazinutswe abagabo

Rosine Nyirakariza w’imyaka 28 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga avuga ko nyuma yo kubengwa n’abagabo bensi byatumye azinukwa abagabo bose.

Uyu mugore ufite abana batatu, ubusanzwe akora akazi ko gucuruza inkwi ndetse no guhingira amafaranga. Avuga ko inda ya mbere yayitwaye afashwe ku ngufu; nyuma yo gufunga uwamufashe ku ngufu, Nyirakariza yabyariye iwabo.

Nk’uko uyu mugore akomeza abivuga, ngo yaje kujya gushaka akazi ko mu rugo mu mujyi agamije gushaka icyatunga uwo yari amaze kubyara.
Akigera mu mujyi yaje guhura n’undi musore ahita amusaba ko babana nk’umugabo n’umugore, niko kubanza kumwerurira ko afite umwana maze umusore amusaba ko yamusiga iwabo akajya amusura rimwe na rimwe.

Ibi ariko ntibyanyuze Nyirakariza kuko ngo atashakaga gusiga umwana we mu rugo iwabo kuko yabonaga abayeho nabi kandi akiri muto cyane.

Uyu mugore avuga ko umusore yabonye yanze burundu agakoresha uburyo bwose amutera inda, amaze kuyimutera uyu mubyeyi yahise afata icyemezo ko uyu mwana azamurera wenyine atarinze asanga se kuko atemeraga undi w’imfura.

Nyirakariza yahisemo kwasa inkwi akajya azigurisha.
Nyirakariza yahisemo kwasa inkwi akajya azigurisha.

Nyuma y’uyu musore ntibyaciriye aho kuko haje undi musore avuga ko yaje ari gatumwa, amusanga aho yabanaga n’abana be babiri maze barabana, nawe amutera inda.

Nyamara uyu nawe ntibyaciye kabiri kuko abantu bamuciye inyuma bakabwira uyu mugabo ko ari kurera abana atabyaye maze amusaba ko yakwirukaba aba bana ariko umugore biramunanira.

Ati “sinakwirukana abana banjye kandi n’ubundi nzongera nkabya….kandi sinabirukana ngo nkunde mbane nawe”.

Nyirakariza avuga ko aho ageze aha yazinutse igitsina gabo kubera ibyo bagiye bamukorera. Ati: “Ubu jye ni ukorera abana banjye haje undi mugabo ntitakongera kunshuka kuko naribabariye jyewe!”

Mu gihe Nyirakariza avuga ko abayeho mu buzima butamworoheye, Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ivuga ko ibi byose ari ingaruka zo kubana bitemewe n’amategeko kandi ko ari byo akenshi bitera ihohoterwa.

Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF, Henriette Umulisa, avuga ko mu gihe bigaragara ko ingaruka nyinshi zigera ku bagore, aba bakagombye kwitwararika gushakana binyuze mu mategeko.

Imibanire itanyuze mu mategeko ntigira ingaruka ku bashakanye gusa kuko n’abo babyaye bavutswa uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi bahabwa n’amategeko arengera umwana.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rera Abanabawe Witurize Kuko Umugabowe Numwanawundi!

Thacien yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

ibi byamubayeho ni birebire nabyakire ashake uko yarera abo bana yiturize abagabo abihorere

alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka