Justin Bieber ku rutondo rw’ibibazo bihangayikishije Obama

Umuhanzi Justin Bieber w’imyaka 19 yaba yagiye ku rutonde rw’ibibazo biri gushakirwa umuti na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko abantu barenga ibihumbi 100 bashyize umukono ku nyandiko isaba ko uyu musore yasubizwa iwabo muri Canada.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 29/01/2014, ubwo inyandiko yo k’u rubuga rumenyereweho kwandika ibyifuzo by’abaturage b’Amerika rwitwa “We the people”, rwagiraga amajwi agera ku bihumbi 109, asaba ko urwandiko rwemerera Justin Bieber gutura muri Amerika rwateshwa agaciro.

Iyi nyandiko yari igizwe n’amagambo umuntu yashyira mu Kinyarwanda atya: “Turifuza ko umuntu wateza ibyago, ikirara, umuntu wangiza kandi wasabitswe n’ibiyobyabwenge witwa Justin Bieber yaherekezwa akagezwa ku mupaka na Canada agasubira iwabo, n’uruhusa rumwemerera gutura muri Amerika rugateshwa agaciro”.

Iyi nyandiko yashyizwe kuri uru rubuga ku wa kane ushize n’umuntu wiyise "J.A." wo mu majyaruguru ya Detroit, umunsi uyu muhanzi yafatwaga atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Lamborghini n’umuvuduko ukabije, ndetse afite ibimenyetso byo kuba yafashe ku biyobyabwenge ndetse akanarushya abapolisi bamuhagaritse.

Justin Beiber ni Umunyakanada ariko atuye muri Amerika.
Justin Beiber ni Umunyakanada ariko atuye muri Amerika.

Kugeza kuri uyu wa gatatu, Perezidansi y’Amerika yari itaraha agaciro iby’iyi nyandiko, ariko ngo iyo habonetse amajwi agera ku bihumbi 100, ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhita butangira kwiga kuri icyo kibazo.

Izindi nyandiko zamenyekanye cyane z’uru rubuga, ni ibyo gusabira imbabazi Edward Snowden, wamenye amabanga y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaba zumviriza amatelefoni y’abayobozi b’ibihugu by’ibihangange ku isi, ndetse n’icyo kwemera ko urumogi rwanyobwa ku mugaragaro muri iki gihugu. Gusa kugeza ubu ibi byose ntabwo biremerwa mu gihugu.

Tariki 14 z’ukwa kabiri, ubwo abakundana bazaba bishimira urukundo rwabo, Justin Bieber we azaba ari kuregwa n’umucamanza w’i Miami ku byaha byo gutwara imodoka n’umuvuduko ukabije, yasinze kandi nta n’uruhushya abifititiye, hakiyongeraho no kurushya abapolisi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwatanjyineza mwagezehagati mushyiramo integenke mwonjyere mushake amakuru yomumirenge yibyare tumenye mayendreo yigihugucyacu nkatwe tutarihafiyacyo dutunzwe nibinyamakuru bimwebiratubeshya. murakoze.

uwimana maria yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka