Muhanga: Indaya ngo mu minsi mikuru niho amaramuko aboneka

Mu gihe hari abavuga ko batazabona uko bizihiza noheri n’ubunani, abakora umwaga w’uburaya bo mu karere ka Muhanga bo basanga iminsi mikuru ariho hari amaramuko kurusha ikindi gihe babayeho.

Izi ndaya z’igitsina gore zivuga ko mu busanzwe umwuga wazo nta gaciro ufite ndetse bamwe muri bo bawufata nk’urukozasoni ariko ngo rimwe na rimwe hari ubwo ujya ubahesha agaciro.

Uvuga ko yitwa Mico, ubwo yari ahagaze ku muhanda saa sita z’ijoro zishyira saa saba ku wa 22/12/2013 avuga ko guhagarara ku muhanga ategereje abakiliya bitamwubaka na busa nyamara ngo aremera akabikora kuko nta wundi mwuga yigeze yigira ngo uzamutunge.

Mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani ngo nta kibazo ajya ahura nacyo. Ati: “ugirango ku bunani wambona mpagaze aha? Wapi ibintu biba byabaye fureshi [byiza] abagabo baba bamenye ubwiza bwacu”.

Kamwe mu gace ko mu mujyi wa Muhanga gakunze kugaragaramo indaya mu ijoro.
Kamwe mu gace ko mu mujyi wa Muhanga gakunze kugaragaramo indaya mu ijoro.

Nubwo avuga ko nta kibazo ajya ahura nacyo muri iyi minsi mikuru ngo nta mafaranga akorera iyo aryamanye n’umugabo. Ati: “baraza nyine bakagura byeri tukabyina, amafaranga ntacyo wababaza kuko ibyo biba bibaye kandi muba mwabyumvikanyeho”.

Uyu mukobwa ufite abana babiri atashatse kutubwira uko bangana avuga ko icyo gihe abashakira icyo kurya ubundi akababwira ko iryo joro ryose adahari cyangwa rimwe hakaba ubwo ataha mu ijoro hagati nabwo atahanye n’umugabo.

Ati: “ubundi iyo umugabo yashatse ko mujya iwawe araza umwana nyine arihangana none se yagira ate ko ari ubulayifu”.

Nubwo aba afite umugabo wamusohokanye ku munsi nyirizina wa noheli cyangwa wa bonane ngo muri ako kanya bari kumwe ntibijya bimubuza kuba yakorera amafaranga yita ko yihuse.

Ati: “ubu maze kumenya abakiliya banjye, iyo aje ndi mu kabari n’undi we nshobora kumukemurira akabazo ku buryo bwihuse ahantu furani nkagaruka kuko uwa mbere mba namubeshye ko ngiye kuri WC [umusarani]…simbura nk’igihumbi nkura aho”.

Kimwe mubyo yifuza kurusha ibindi muri iki gihe cy’iyi minsi mikuru ni uko yabona abagabo bamwegera kandi bafite icyo bamuha.

Ati: “none se nisumbukuruze ntekereze icyo ntazi aho cyava ariko nziko mbonye nk’umugabo w’umunyakigali ufite inoti akazimpaho nanjye nakwishimira noheli ndetse n’ikimenyimenyi najya gusenga mu gitondo hahhaha [akubita igitwenge]”.

Uyu mukobwa kandi akomeza avuga ko yashatse kureka uburaya ariko amikoro make amubera imbogamizi kuko avuga ko ari impfubyi itari ifite uyitaho.

Mico ngo yashatse kujya muri koperative y’abaretse uburaya yitwa “Tubusezerere” kuri ubu isukura umujyi wa Muhanga ariko ngo asanga we ntaragera igihe cyabyo.

Ati: “ndacyakeneye udufaranga duke duke kandi ririya shyirahamwe sinzi ko natubona uko nshaka nubwo biri kuncanga muri iyi minsi ariko sinarijyamo”.

Nubwo akora uburaya avuga ko atifuriza abana be kuba indaya nkawe cyangwa kwadura ubundi burara nubwo avuga ko ntacyo akora kidasanzwe ngo ntibazabe nkawe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubundi abahanga bavuga ko indaya ziryoshya n’iibintu maze.

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Eheheh!Ni hatari!

Kaupri! yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka