Abana bane bavutse ari impanga mu myaka itandukanye

Ubwo bisanzwe bizwi ko impanga ziba zaravukiye rimwe ndetse ku munsi umwe, i Toronto muri Canada n’i Washington muri Amerika haravugwa ababyeyi babiri babyaye abana b’impanga ariko bakababyara mu myaka itandukanye kuko impanga twakwita ba gakuru zavutse mu mpera za 2013 naho ba gato bakavuka mu ntangiriro za 2014.

Ku itariki ya 31/12/2013, Yaleni Santos Tohalino yabyaye umwana we wa mbere ku isaha ya saa tanu na 58 z’ijoro mu bitaro by’i Washington. Uyu yaje ari umukobwa, ni uko mu minota micye ariko hamaze kuba ku itariki ya 01/01/2014 ku isaha ya saa sita n’iminota ibiri abyara umuhungu.

Ise w’aba bana yabwiye televiziyo ya ABC News ko umuryango wabo wishimye cyane iyo mpano Imana yabahaye yo gusoza umwaka banatangira uwundi mu byishimo byo kubyara bwa mbere bakabyara impanga.

Umuryango wa Yaleni Santos Tohalino n'abana babo Lorraine Yaleni Begazo na Brandon Ferdinando Begazo.
Umuryango wa Yaleni Santos Tohalino n’abana babo Lorraine Yaleni Begazo na Brandon Ferdinando Begazo.

Mu gihugu cya Canada naho hamenyekanye ko umwana iwabo bise Gabriella Salgueiro yavutse kuwa 31/12/2013 ku isaha ya saa tanu na 52, naho murumuna we Sophia Salgueiro akavuka kuwa 01/01/2014 saa sita n’amasegonda 38.

Umubyeyi wabo witwa Lindsay Salgueiro yababwiye ko yanejejwe cyane no kwibaruka izo mpanga yumva zizaba inshuti cyane kandi ngo atangira kugira amatsiko y’ukuntu abana b’impanga bazajya bizihiza isabukuru y’amavuko ku matariki atandukanye, ndetse bakazaba mu banavugwaho ko barushanwa umwaka kandi ari impanga.

Ibi kandi ngo niko bizagenda kuko mu nyandiko z’amavuko n’irangamimerere hazajya handikwamo ko abo bana bavutse mu myaka itandukanye kandi nyamara ari impanga.

Ikigo gishinzwe ubuvuzi mu Rwanda RBC cyemeje ko nta makuru y’abana baba baravutse mu buryo nk’ubu mu Rwanda mu ijoro ry’ubunani rishize.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka