Yashyinguranywe na moto ye mu isanduku ibonerana
Umunyamerika witwaga Billy Standley, yari yarifuje ko umunsi yapfuye azashyinguranwa na moto ye yo mu bwoko bwa Harley Davidson, mu isanduku ibonerana. Icyifuzo cye cyubahirijwe kuwa gatanu ushize.
Bivugwa ko hari hashize imyaka 18 Billy wapfuye afite imyaka 82, ategura uko azahambwa. Abahungu be bari bamaze imyaka itanu baramukoreshereje isanduku ibonerana kandi ikoze ku buryo izakwirwamo moto ye, nk’uko yabyifuzaga.
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.fr ivuga ko kuba abana ba Billy bari baramukoreye isanduku azahambwamo nk’uko abyifuza byari byaramushimishije, ku buryo yari yarayibitse mu igaraje y’iwe, ndetse akanayereka ababagendereraga.
Billy yahambwe kuwa gatanu hari hashize iminsi itanu apfuye (yari yitabye Imana ku cyumweru), azize kanseri y’ibihaha.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
muza2bwire n’ibara ry’inkweto rigzweho
uwo musaza ararenze kuva nabaho
uyu abajura bazamutabururA ne serait-ce que kwiba iyo moto...kereka abo bana be nibashyiraho abo kumurinda!!!abashonji babaye benshi!
uwo musaza ni umustari kabisa