Yashyinguranywe na moto ye mu isanduku ibonerana

Umunyamerika witwaga Billy Standley, yari yarifuje ko umunsi yapfuye azashyinguranwa na moto ye yo mu bwoko bwa Harley Davidson, mu isanduku ibonerana. Icyifuzo cye cyubahirijwe kuwa gatanu ushize.

Bivugwa ko hari hashize imyaka 18 Billy wapfuye afite imyaka 82, ategura uko azahambwa. Abahungu be bari bamaze imyaka itanu baramukoreshereje isanduku ibonerana kandi ikoze ku buryo izakwirwamo moto ye, nk’uko yabyifuzaga.

Billy Standley mu isanduku yahambwemo.
Billy Standley mu isanduku yahambwemo.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.fr ivuga ko kuba abana ba Billy bari baramukoreye isanduku azahambwamo nk’uko abyifuza byari byaramushimishije, ku buryo yari yarayibitse mu igaraje y’iwe, ndetse akanayereka ababagendereraga.

Billy yahambwe kuwa gatanu hari hashize iminsi itanu apfuye (yari yitabye Imana ku cyumweru), azize kanseri y’ibihaha.

Billy Standley amanurwa mu mva.
Billy Standley amanurwa mu mva.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

muza2bwire n’ibara ry’inkweto rigzweho

Kayitare John yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

uwo musaza ararenze kuva nabaho

rurangirwa lambert yanditse ku itariki ya: 9-02-2014  →  Musubize

uyu abajura bazamutabururA ne serait-ce que kwiba iyo moto...kereka abo bana be nibashyiraho abo kumurinda!!!abashonji babaye benshi!

lol yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

uwo musaza ni umustari kabisa

elie yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka