Yambara imyenda yaboshye yifashishije imisatsi ye
Umushinwakazi w’imyaka 60, Xiang Renxian, yanze gupfusha ubusa imisatsi ye maze yiyemeza kuyibohamo imyambaro: umupira n’ingofero byo kwifubika.
Uyu mushinwakazi wahoze ari umwarimukazi ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yatangarije igitangazamakuru cyitwa Chongqing Economic Times ko igitekerezo cyo kwegeranya iyi misatsi ye urebye ifite uburebure bwa cm 70, yakigize afite imyaka 34, ni uko atangira kujya abika iyagendaga isigara mu gisokozo.
Guhera ku itariki ya 1/1/2003, yatangiye kuzajya ayibara: umupira yiboheye ubu yambara upima hafi inusu ngo yawukoze mu misatsi 89,112, akaba yarawutatseho indabyo 18 na zo yaboshye. Ubudodo yakoresheje bugiye bugizwe n’imisatsi 15.
Nyuma yo kwibohera umupira n’ingofero, ubu yatangiye kuboha ingofero yageneye umugabo we, nk’impano yo kuba amushyigikiye muri iki gikorwa akunze.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imisatsi burya ni imari nabonye muri Mali aho artiste ayikoresha muri tableau kandi ifata cole kubi. Ayikoresha kuri tableau akagenda ashushanyaho agenda abumba utuntu agenda afatanya ukabona umuntu, igisimba mbega usanga ari bwiza. Ngoho rero abo muri salon mutangire muyibike kandi ubwo nyine uzajya ujyamo ni ukubanza kumvikana ayo bamuha