Kenya : Ukuzuka kwe kwateye ubwoba bukabije mu bitaro

Umusore wo mu gihugu cya Kenya wakekwaga ko yapfuye nyuma yo kwiyahura, yateye ubwoba abari mu bitaro yari arimo babonye abyutse aho yari ari mu buruhukiro (morgue), mbere gato y’uko bamusiga amavuta atuma umubiri utabora.

Dr. Joseph Mburu, umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Naivasha, avuga ko uyu musore w’imyaka 24, Paul Mutora, yari yagerageje kwiyahura anywa umuti wica udukoko (insecticide), nyuma yo gutongana n’abo mu rugo iwabo.

Kwa muganga bari bamuhaye umuti utuma umutima we udakomeza guteraguza cyane, ahubwo ugateraguza bukeya. Dr. Mburu rero atekereza ko ari yo mpamvu abakora kuri iri vuriro baketse ko yapfuye bakamujyana mu buruhukiro.

Bukeye bwaho, abaganga bumvise urusaku mu buruhukiro rwaterwaga na Paul Mutora wari umaze gukanguka akisanga ahagenewe abapfuye, nuko na we akiruka ahunga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muduhe amakuru yuzuye

rugema yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ese?Uwo Mwana Niwabo Bazamuye Ikirego?Imyaka 14 Bakatira Umuntu?

Habarurema jean claudee yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ese?Uwo Mwana Niwabo Bazamuye Ikirego?Imyaka 14 Bakatira Umuntu?

Habarurema jean claudee yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Uwo Mugabo Yisigaga Amabyi Nta Murinzi Uhari? Ndibaza Nti Ntanundi Mugororwa Wamurebaga?Murakoze Mudusubize

USENGIMANA Celestin yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

NI UKURI MUGERAGEZE GUTANGA AMAKURU YUZUYE. UBUSE MTUBWIYE IKI? NTA BUSHAKASHATSI BWAKOZWE NGO HAMENYEKANE IBYARIBYO HATABAYEHO GUKEKA K’UYU MU DOCTEUR. UBWO ABAGANGA BAJYANA UMUNTU MURI MORGEU NTA BIZAMINI BAKOZE NGO BAMENYE KOKO NI YASHIZEMO UMWUKA ? CYABA ARI IKIBAZO KU BAGANGA. MUDUSHAKIRE AMAKURU YUZUYE. MURAKOZE.

AKANA yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka