Kenya : Ukuzuka kwe kwateye ubwoba bukabije mu bitaro
Umusore wo mu gihugu cya Kenya wakekwaga ko yapfuye nyuma yo kwiyahura, yateye ubwoba abari mu bitaro yari arimo babonye abyutse aho yari ari mu buruhukiro (morgue), mbere gato y’uko bamusiga amavuta atuma umubiri utabora.
Dr. Joseph Mburu, umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Naivasha, avuga ko uyu musore w’imyaka 24, Paul Mutora, yari yagerageje kwiyahura anywa umuti wica udukoko (insecticide), nyuma yo gutongana n’abo mu rugo iwabo.
Kwa muganga bari bamuhaye umuti utuma umutima we udakomeza guteraguza cyane, ahubwo ugateraguza bukeya. Dr. Mburu rero atekereza ko ari yo mpamvu abakora kuri iri vuriro baketse ko yapfuye bakamujyana mu buruhukiro.
Bukeye bwaho, abaganga bumvise urusaku mu buruhukiro rwaterwaga na Paul Mutora wari umaze gukanguka akisanga ahagenewe abapfuye, nuko na we akiruka ahunga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
muduhe amakuru yuzuye
Ese?Uwo Mwana Niwabo Bazamuye Ikirego?Imyaka 14 Bakatira Umuntu?
Ese?Uwo Mwana Niwabo Bazamuye Ikirego?Imyaka 14 Bakatira Umuntu?
Uwo Mugabo Yisigaga Amabyi Nta Murinzi Uhari? Ndibaza Nti Ntanundi Mugororwa Wamurebaga?Murakoze Mudusubize
NI UKURI MUGERAGEZE GUTANGA AMAKURU YUZUYE. UBUSE MTUBWIYE IKI? NTA BUSHAKASHATSI BWAKOZWE NGO HAMENYEKANE IBYARIBYO HATABAYEHO GUKEKA K’UYU MU DOCTEUR. UBWO ABAGANGA BAJYANA UMUNTU MURI MORGEU NTA BIZAMINI BAKOZE NGO BAMENYE KOKO NI YASHIZEMO UMWUKA ? CYABA ARI IKIBAZO KU BAGANGA. MUDUSHAKIRE AMAKURU YUZUYE. MURAKOZE.