Ngororero: Amandazi azwi ku izina rya 2GIGA ngo atuma abagabo bamwe batarya mungo zabo

Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero nka Kabaya, Sovu na Hindiro hadutse amandazi manini cyane agura amafaranga 200 rimwe, ari gutuma abagabo bamwe baturiye aho acururizwa batakirya mungo zabo.

Ayo mandazi agaragara ko ari manini ku buryo rimwe rihaza umuntu, kandi igituma abantu bayakunda ni uko uriguze yongezwa isosi cyangwa isupu yo kuririsha. Ibi bamwe babigize ifunguro ryabo rya buri munsi.

Iri rindazi rizwi nka 2GIGA ngo rituma bamwe mu babo batarya mu ngo zabo.
Iri rindazi rizwi nka 2GIGA ngo rituma bamwe mu babo batarya mu ngo zabo.

Abagore batuye mu murenge wa Kabaya baganyiye Kigali Today ko abagabo babo bibera ahacururizwa bene ayo mandazi ntibikoze ibyatetswe mungo zabo.

Ibi ngo bituma bamwe banatererana abo bashakanye kubirebana no guhahira ingo.

Icyakora uretse urubyiruko n’abakora imirimo ituma badataha mu ngo zabo saa sita nk’abakora mu cyayi, mu birombe by’amabuye y’agaciro n’ahandi, abagabo bamwe ntibemera ko barya 2GIGA.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nonese ubwigisubizo cyibyo bbibazo nikihe koko

diyonizi yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

abaeconomiste mutabare Urwanda ubwo haje irindazi rya 200
muminsi irimbere hashobora kuzavuka Inflation iteyeubwoba
cyera indazi yari kumafaranga 10 na 20 none igeze kuri 200 ahaaa
ese mwambwira 20 yurwanda haricyo acyigura mbese 5 yo nubusa ....

umufana yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Umwana bamusanze arira cyane ati" Si si si si PAPA undiriye irindazi n’igikoma se?"
Umugabo wariye irindazi, akanwa igikoma aba yashenye kabisa.

LEOD. yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka