USA: Hari kubyutswa urubanza rw’umwana wakatiwe urwo gupfa mu 1944 afite imyaka 14

Urubanza rw’umwana w’imyaka 14 w’umwirabura wakatiwe urwo gupfa mu myaka hafi 70 ishize, rugiye kugarurwa mu rukiko, aho abamuburanira bemeza ko imikirize y’uru rubanza yagendeye gusa ku ivanguraruhu ryari ryarashinze imizi muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika muri biriya bihe.

George Stinney yahamijwe icyaha cyo kwica abana b’abakobwa babiri b’imyaka 7 na 11, mu rubanza rwamaze igihe kitagera ku munsi umwe, mu cyumba cy’urubanza cyarimo umwirabura umwe gusa ariwe uyu mwana.

Mu bigaragara ngo ubuhamya bwashinjaga uyu mwana, ndetse n’ibimenyetso byose ngo byaburiwe irengero; ababuranira umwana bakemeza ko byanyerejwe kugirango ukuri kutazagaragara, naho abashinjacyaha bakavuga ko byatakaye bisanzwe cyane ko hashize igihe kinini kandi iterambere ryo kubika inyandiko rikaba ryari rikiri hasi.

Ababuranira umuryango w’uyu mwana wishwe, bavuga ko bafite ibimenyetso bishya, bigaragaza aho uyu mwana yari ari mu gihe bariya bana bicwaga, biturutse kuri umwe mu bagize umuryango w’uyu mwana, ndetse n’icyemezo cy’umuganga cyigaragaza ugushidikanya ku byemejwe n’abaganga bapimye imirambo y’abana b’abakobwa bivugwa ko bishwe na Stinney.

Uyu niwe George Stinney Jr wakatiwe urwo gupfa muri 1944 afite imyaka 14 gusa.
Uyu niwe George Stinney Jr wakatiwe urwo gupfa muri 1944 afite imyaka 14 gusa.

Ubucamanza bwa Leta ya Carolina, ngo ni gake cyane bwemera gusubirishamo imanza z’abantu baciriwe urwo gupfa kandi bigakorwa. Bityo ngo umucamanza ufite iki cyemezo mu biganza bye witwa Carmen Mullen abyemeje, hari izindi manza nyinshi zahita zitangira gusaba ko zasubirwamo.

Cyakora ngo ibya Stinney birihariye. Mu myaka 100 ishize, ngo niwe muntu muto cyane wakatiwe urwo gupfa muri USA, kuko yari afite imyaka 14 yonyine. Ibinyamakuru byo mu 1944 ngo byandikaga inkuru zibabaje, bisobanura uburyo n’intebe inyuzwamo umuriro w’amashanyarazi igihano kiri gushyirwa mu bikorwa yari yananiwe kuyikwirwaho.

Umwe mu bo mu muryango w’abana b’abakobwa uyu Stinney yarezwe, yavuze ko yumvise ko uyu muhungu yari yarigometse cyane, yirirwa akanga abantu ko yabahohotera ndetse akabica aho yari atuye.

Ababuranira uyu mwana w’umuhungu, bavuga ko ubusabe bwabo bwo gusubirishamo urubanza nibuteshwa agaciro, bazasaba Leta ya Carolina ko yamubabarira ikamuhanaguraho icyo cyaha, n’ubwo rwose atakiriho.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

sorry uwiteka is a saviour of our soul believe in him and wait the resultat!

elias yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

i hate whites......

phis yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Akarengane nta gihe katazabaho Imana niyo murengezi wenyine kdi niyo mucamanz utabera!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka