Rutsiro : Umugore yatanye umugabo umwana w’amezi ane

Vestine Murekatete utuye mu mudugudu wa Kunini mu kagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yashwanye n’umugabo we ahita amusigira umwana w’amezi ane akajya ahantu hatabashije kumenyekana mu gihe cy’iminsi itatu.

Umugabo wa Murekatete witwa Kanani Alphonse ngo yahaye umugore we igiseke ngo ashyire nyirabukwe, bumvikana ko agaruka mu rugo bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko umugore aratinda, agaruka mu ma saa mbili z’ijoro zirenzeho iminota mike.

Umugore ageze mu rugo ngo yavuganye n’umugabo nabi ahita afata icyemezo cyo gusigira umugabo umwana muto wari ku ibere, ahita yigendera.

Uko gutongana n’umugabo ngo gushobora kuba kwarabyukije ikibazo bigeze kugirana mu minsi ishize, ubwo umugore yamaraga kubyara uwo mwana, umugabo we yanga kumwitaho nk’umubyeyi kuko yavugaga ko uwo mwana yabyaye atari uwe.

Icyo gihe ubuyobozi bwarabegereye, burabaganiriza, bubereka uko bagomba kwitwara mu gihe nk’icyo, babwira umugabo kwita kuri uwo mubyeyi kugira ngo abanze asubirane imbaraga, noneho ibibazo byabo bizakurikiranwe nyuma umubyeyi amaze gutora agatege.

Umugabo yarabyemeye ndetse agerageza no kwita kuri uwo mubyeyi mu buryo bwose bushoboka, ndetse kuva icyo gihe ngo nta kindi kibazo ubuyobozi bwari bwongeye kumva hagati y’uwo mugabo n’umugore.

Muri iryo joro umugore akimara gusigira umwana umugabo we, umugabo ngo yakomeje gutegereza ko umugore agaruka araheba, abonye bimuyobeye, ahita abimenyesha ubuyobozi.

Ngo bakomeje kumushakisha baramubura, bamwe bagatekereza ko yaba yariyahuye, abandi bagatekereza ko umugabo ashobora kuba yaramwishe.

Ku cyumweru tariki 05/01/2014 mu ma saa kumi z’igicamunsi, ni bwo umugore yagarutse iwe mu rugo rwihishwa, aje kureba umwana mukuru w’incuke yari yahasize.

Uwo mwana w’amezi ane yasigiye umugabo ni we yabyaye abana n’uwo mugabo kuko ajya kuza muri urwo rugo yazanye undi mwana atahabyariye, akaba ari na we yari agarutse kureba ngo amutware.

Akihagera abantu bahise bamubona bahita babimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu bahita bamufata kugira ngo atongera kugenda, kugira ngo bamubaze n’icyamuteye gusiga umwana w’uruhinja.

Nubwo umugore atashatse kuvuga aho yari yaragiye, ababikurikiranira hafi bavuga ko atari yaragiye kure, ahubwo ko yari yihishe hafi aho mu baturanyi, kugira ngo abashe gukurikirana uko umugabo we arimo yitwara muri icyo kibazo.

Ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari bwagerageje kumubaza icyamuteye gusiga umwana w’uruhinja, ariko ntiyashaka kubabwira impamvu yabimuteye, bamwumvisha ko ibyo yakoze byo gusiga umwana muto atari byo.

Umugabo we na we yagerageje kubyakira no kubyumva, nuko umugore asaba imbabazi, asubirana n’umugabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati, Ntaganira Nathan, yavuze ko nk’uko ubuyobozi busanzwe bubigenza ku yindi miryango itabanye neza, uwo muryango na wo ubuyobozi ngo burakomeza kuwegera no kuwugira inama z’uko bakwiye kubana neza mu mahoro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka