Norvege: Umusaza w’imyaka 80 yakatiwe n’urukiko azira kugura indaya

Umusaza w’imyaka 80 wo mu gihugu cya Norvege yahamijwe n’urukiko icyaha ko gushaka kugura indaya ariko bakamutesha ataragera ku ntego bityo rumukatira iminsi 15 y’igifungo n’amande y’amayero 2.400.

Mu mpera z’icyumweru gishize, urukiko rwa Oslo rwaciye urwo rubanza rutangaza ko uwo musaza yafatiwe mu cyuho muri Nyakanga 2013 ubwo yiteguraga kuryamana n’umukobwa ukora akazi k’uburaya yari yishyuye amafaranga ye ngo bakorane imibonano mu modoka.

Nyir’ugukora icyaha ngo aramutse yanze gutanga ayo mafaranga akujurira ashobora kugabanyirizwa akishyura amayero 600 kuko yari atararyamana nawe ariko bidapfa bidapfuka agomba gukora igihano cy’igifungo cy’iminsi 15; nk’uko urubuga www.7sur7be.fr dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Kuva muri Mutarama 2009, mu gihugu cya Norvege hashyizweho itegeko ribuza abantu kugura indaya, ikigaragara ni uko iryo tegeko ryakangaye uburaya bwari bumaze kuba akarande none indaya zabuze abakiriya zisigaye zarigabije imihanda ya Oslo kugira ngo zibone abakiriya.

Ubushashakatsi bwakozwe bugaragaza ko 65% by’abakoreweho ubushashakatsi bashaka ko iryo tegeko rica uburaya rikurwaho mu gihe 25% barishyigikiye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka