Maroc: Inka yabyaye inyana ifite imitwe ibiri
Ku wa mbere tariki ya 30/12/2013 mu masaha ya mu gitondo, mu gihugu cya Maroc ahitwa Séfrou, hagaragaye inka yabyaye inyana ifite imitwe ibiri ndetse mu bigaragara iyi nyana ikaba imeze neza.
Nk’uko nyiri iyi nka yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, iyi nyana ngo bayise Sana saïda bisobanura ngo umwaka mushya (Bonne année).
Uyu mugore w’abana batanu yakomeje avuga yatunguwe no kuba inka ye ibyaye inyana ifite imitwe ibiri ariko akongeraho ko nta bwoba yagize avuga ko ari Imana yabikoze.
Avugana na AFP, umuvuzi w’amatungo muri aka gace ka Séfrou, Mohammed Bakal yatangaje ko bidashoboka kumenya amaherezo y’iyi nyana.
Abandi bavuzi b’amatungo bavuga ko iyi nka ishobora kuba yarahakaga inyana ebyiri ariko zikaza kuvamo imwe bitewe n’uko uturemangingo twazo twiremye nabi (malformation génétique).
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaa? ndunvabitabaho
Iriya nyana ishobora kubaho,gusa imaze gukura ndabona ari ikibazo.