Murekatete Zahara w’imyaka 40 y’amavuko arwariye mu cyumba cy’indembe cy’ibitaro by’akarere ka Nyanza nyuma yo gucibwa igufa ry’ukuguru n’umugabo we witwa Mukama Gerard wahise anatoroka akimara gukora ayo marorerwa.
Mu minsi mike ishize, mu Murenge wa Mataba ho mu Kagali ka Gikombe hishwe umusore w’imyaka 21 aciwe umutwe. Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bafashe abantu 9 bose bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe Kankwanzi Anastasie, avuga ko bahagurukiye abagore b’abasinzi ku buryo bamwe bamaze gusubira ku murongo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, busaba abaturage kureka ingeso yo kujya mu kabari mu gitondo bagiye kunywa ikigage kuko bituma birirwa mu kabari bagasinda bityo ntibitabire umurimo.
Mu karere ka Burera, cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, hakunze kugaragara inzoga yitwa Blue Skys, ikorerwa muri Uganda, itemewe gucuruzwa mu Rwanda.
Inzu y’umugore Mukazigama Vestine utuye mu karere ka Rusizi yibasiwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa saba z’ijoro rishyira tariki 03/07/2013 kandi hari hashize iminsi ibiri yibwe ihene.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Chief Superintendent Gatambira Paul, aratangaza ko ikibazo cy’abana b’inzererezi muri ako karere kitarafata intera ndende ku buryo gifatiranywe hakiri kare cyacika burundu.
Abagore babiri bavuga ko bakomoka mu Kagali ka Muyove, Umurenge wa Muyove ho mu Karere ka Gicumbi bafashwe baje kwiba mu isoko rya Gakenke, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Kabiri tariki 02/07/2013.
Kuri station ya Polisi ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, hafungiye abaturage 54 bavuga ko basengera mu itorero ryitwa Abagorozi, aho bakekwaho kuba imisengere yabo ishobora guhungabanya umutekano kuko bakunda gusengera mu mashyamba, mu masaha ya nijoro bagahurira mu ngo z’abaturage.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, burasaba abacuruzi bo muri uwo murenge guca ukubiri n’ubucuruzi bw’izoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko zifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Kavamahanga Placide na Niyomukiza uzwi ku izina rya Miyoyo batawe muri yombi bakekwaho kwica umusore witwa Ntibansekeye Wellars bamuciye umutwe mu Kagali ka Gikombe ho mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke tariki 24/06/2013.
Nsengiyumva Felix uyobora akagari ka Gishwero mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki 01/07/2013 nyuma yo gutabwa muri yombi ahetse litiro eshanu z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mbarushimana Shaban w’imyaka 32 utuye mu mudugudu wa Cyegera mu kagali ka Nyamure ko mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ahagana saa moya n’igice z’ijoro tariki 01/07/2013 yatemye mugenzi we urutoki ruvaho izindi arazikomeretsa ngo abitewe n’uko yari yasinze.
Umusore w’imyaka 20 n’umugore w’imyaka 27 bafunze bakekwaho kugerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu kigo cy’amashuri Sonrise giherereye mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze.
Mukamwiza Jeannette w’imyaka 24, wo mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi yatawe muri yombi tariki 30/06/2013 afatanywe urumogi rufunze mu dupfunyika (boules) 800, ariko akemera ko yari yamaze kugurishaho 200, bivuga ko yari afite utubure 1000.
Mu masaha ya saa tatu za mu gitondo tariki 01/07/2013, inzuki zamaze amasaha abiri zabujije abagenzi gutambuka bavaga cyangwa bajya mu isoko mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ntamakiriro w’imyaka 21 utuye mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Tangabo, umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yahondaguye se umwase mu mutwe amukubita n’umutwe mu mbavu ku bw’amahirwe abaturage babasha kuhagoboka ataramumaramo umwuka.
Masake Bernard utuye mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ari mu gahinda kenshi nyuma yaho bamwe mu nsoresore bamwadukiriye maze bakamukubita ndetse bagatera inka ye amabuye igakomereka.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi isuku n’isukura (EWSA) Station ya Ngoma, buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bw’ibikoresho birimo n’insinga z’amashanyarazi zirikwibwa aho ziba zensitaye mu baturage.
Inkongi y’umuriro yabaye tariki 25/06/2013 ndetse umuriro ukaza kongera kwihembera ku munsi wakurikiyeho yibasiye ishyamba ryo mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke utwika ishyamba rifite ubuso busaga hegitare 16.
Umugore witwa Uwizeyimana Kezzia wo mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge, yatahuwe ko umwana yazanye ku murenge amusabira ubufasha ko yamutoraguye, ari uwa nyirarume wari waramumusigiye babyumvikanye.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rususa, Beninka Leoncie, hamwe n’umucungamutungo witwa Nyirabashyitsi Gloriose bahagaritswe ku kazi kubera gukurikiranwaho kunyereza umutungo w’icyo kigo nderabuzima.
Perezida, Umucungamutungo n’Umucungamari ba SACCO Muhanda hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bugarura mu murenge wa Muhanda bafunzwe bazira kuba baranyereje amafaranga ya SACCO y’umurenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero.
Mu ma saa tanu yo mu ijoro rishyira tariki 27/06/2013, ikamyo yari itwaye amavuta ya vidanje iyakuye i Mobassa iyajyana i Bujumbura yibirinduriye mu ikoni ry’aho bita ku mukobwa mwiza, mbere gato y’uko zinjira mu mujyi wa Butare.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye abasore batatu bemera ko bibye umucuruzi witwa Uwurukundo Ignace igihe bari bamusabye ko ava mu iduka rye akajya kubayobora aho bavugaga ko bashaka gukodesha inzu.
Mahoro Alexis w’imyaka 28 y’amavuko yasanzwe mu muhanda wa kaburimbo yapfuye mu ijoro rya tariki 25/06/2013, ariko icyamwishe ntikiramenyekana.
Nyuma yaho mu tugari tumwe na tumwe hagiye habura ibikoresho, umuyobozi w’akarere ka Rusizi arasaba abayobozi kutarangara ngo bageze aho bibwa ibikoresho bya Leta. Mu kagari ka Shagasha baherutse kwiba televisiyo y’akagari yagenewe abaturage bayikuye mu biro by’ako kagari.
Umusore witwa Niyomugabo David utuye mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, yakomerekejwe n’imbogo ubwo iyo mbogo yavaga muri parike y’ibirunga maze ikajya mu baturage igateza umutekano muke.
Umugabo witwa Ndimurwango Alphonse yatewe icyuma n’uwitwa Izagirukwayo amuhoye kuba yaranze ko acururiza kanyanga mu kabari ke kari mu gasantere ka Nkanika mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange akarere ka Bugesera.
Uwari umucungamari wa SACCO y’umurenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero witwa Ayingeneye Vilginie yaburiwe irengero atorokanye amafaranga asaga miliyoni 21 z’iyo SACCO.