Nyanza: Inkongi ikomeje kwibasira kwa Pasteri w’itorero EBENEZER ntivugwaho rumwe

Inkongi y’umuriro yibasiriye kwa Pasiteri Ruhayisha Jonas Pasiteri w’itorero rya EBENEZER akaba n’umucungamutungo w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro ( EWSA) ishami rya Nyanza ntivugwaho rumwe n’abantu ku buryo hari n’abakeka ko yaba ariwe uri kuyiteza ku bw’inyungu ze bwite ariko we arabihakana.

Uyu pasiteri atuye mu mazu y’abakozi b’ikigo cya EWSA yubatse mu mudugudu wa Kivumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza agenewe abakozi.

Inkongi y’umuriro yatangiye kuvugwa muri urwo rugo tariki 16/06/2013 ariko mu ijoro rya tariki 07/07/2013 ahagana saa yine z’ijoro babyaye ibindi bindi maze inzu abamo yibasirwa n’iyo nkongi y’umuriro ku buryo butari busanzwe.

Inkongi y'umuriro iragenda irushaho gufata indi ntera kwa pasteri w'itorerero rya EBENEZER mu karere ka Nyanza.
Inkongi y’umuriro iragenda irushaho gufata indi ntera kwa pasteri w’itorerero rya EBENEZER mu karere ka Nyanza.

Abatabaye muri ayo masaha y’ijoro baje bahurujwe na pasiteri ubwe bamufasha kuzimya maze ku bw’amahirwe ntiwashobora kwangiza ibintu byinshi kuko iby’ingenzi nk’intebe zihenze afite babashije kuzirokora.

Bamwe mu batabaye bavuga ko ubwo bahageraga uwo muriro utongeye kwaka kandi ngo nyuma yo kuwuzimya baraye ijoro ryose baririndiriye ko wongera kugaruka baraheba.

Umwe mu bantu bari bahari bazimya uwo muriro ariko akaba asaba ko amazina ye atavugwa agira ati: “Ariko se tuzajya tuza kuzimya umuriro tutazi ikiwuteza niba ba nyir’ubwite aribo babikora ntutuzawuzimya tukaruha? ”

Igisenge cy'inzu nacyo cyahindutse umuyonga.
Igisenge cy’inzu nacyo cyahindutse umuyonga.

Undi nawe wari hafi ye yanenze iby’uwo muriro avuga ko ubonwa na pasteri wenyine ngo iyo abantu bahageze ntiwongera kwaka ahubwo barwana no kuzimya uwo bahasanze bagira ngo baragiye ukongera ngo niyo mpamvu bakeka ko Pasiteri yaba arimo guteza urujijo ahubwo akaba yifitiye izindi nyungu ze bwite.

Mu gihe abantu bakomeje kwibaza aho inkongi y’umuriro uri kwibasira ubutitsa urugo rwo kwa pasteri w’itorerero rya Ebenezer hari abamaze kwemeza ko abifitemo inyungu yo kuba yakwimurirwa ahandi cyane ko n’ubwo iyo nzu abamo yashya igatokombera nta gihombo yaba abifitemo.

Pasiteri ngo yabonye uburyo bwo kumwimura bworoshye ari ukugaragaza ko yibasiwe n’imyuka mibi y’abadayimoni imutera bitewe n’uko ari umukozi w’Imana bityo ngo akaba ari mu bigeragezo bya Sekibi.

Nyuma gato y’iyo nkingi y’umuriro yari idasanzwe imwe mu nshuti ye ya bugufi yamubajije niba ashobora gushakirwa indi nzu yo kubamo mu karere ka Nyanza ariko akaba avuye muri iyo nzu ariko ngo yahakanye avuga ko ntayo ashaka ngo ariko ibaye iri mu mujyi wa Kigali byo yabyemera akajya kuhakorera.

Inzu yahindutse umwotsi.
Inzu yahindutse umwotsi.

Iyi nshuti ye ya bugufi kandi ivuga ko n’ubwo Pasiteri ibyo atunze byose mu nzu byamushiraho itorero rya EBENEZER abereye umuyobozi waryo ryakongera kumugurira ibindi ngo kuko ibya mbere byaba byaratwawe mu buryo bw’ibigeragezo byibasiye umukozi w’Imana ngo rero nta gihombo afite mu kuba hari utuntu duto duto turi kugenda twibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Kuba kandi ngo inzu abamo yashya igahinduka nk’ivu ryo mu ziko ngo nta gihombo abifitemo kuko ari iy’ikigo cya EWSA ishami rya Nyanza yahawe ngo ayibemo nk’umucungamutungo wacyo.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko iyo bitegereje ibintu bihira muri iyo nzu nta gaciro bifite gahambaye ahubwo ngo ibigafite agenda abyisigariza akavuga ko aribyo bitahiwe nyamara inkongi y’umuriro ntibifate kimwe n’utundi tuntu duto duto biba bigaragara ko twahiye.

Utuntu duto duto nitwo twibasiwe cyane.
Utuntu duto duto nitwo twibasiwe cyane.

Bagira bati: “Ziriya ntebe nziza ko zidashya ahubwo hagashya nk’utwenda tw’abana, imyenda bigaragara ko ishaje ndetse na matera z’abana nazo zashaje?”

Pasiteri Ruhayisha Jonas we avuga ko ibyo rubanda bamuvugaho n’ibyo bamutekerezaho ari ibinyoma ngo icyo yemera n’uko umuriro ukomeje kumwibasira ari uwo atererezwa n’imyuka mibi yita iy’abadayimoni imuziza ko ari umukozi w’Imana ikamwoherereza ibigeragezo.

Kayibanda Omar umuyobozi w’ikigo cya EWSA ishami ry’akarere ka Nyanza avugana na Kigali Today yatangaje uwo muriro wibasiye urugo rw’umwe mu bakozi b’ikigo cyabo nta ruhare ufitanye n’amashanyarazi.
Ati: “Nta ruhare amashanyarazi afite muri iriya nkongi y’umuriro kuko hari ibintu utwika kandi nta muriro urimo cyangwa se n’ibyo bajyanye hanze bigashya rero nta sano bifitanye”.

Ku kibazo kirebana n’icyo ikigo cya EWSA cyakora biramutse bimenyekanye ko Pasiteri Ruhayisha Jonas yaba yaragize uruhare mu gutwika inzu y’akazi y’abagamo yasubije ko ibyo yabihanirwa hakurikije amategeko agashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Nta ntebe yo mu nzu ye irashya.
Nta ntebe yo mu nzu ye irashya.

Ndayisenga François umuyobozi w’umudugudu wa Kivumu ibyo biri kuberamo yatangarije Kigali Today ko bakurikije igihe uwo muriro wahereye wibasira urugo rwa Pasiteri Ruhayisha Jonas nabo nk’urwego rw’ubuyobozi bw’ibanze bumwegereye bafashe icyemezo cyo kuhashyira irondo rikomeza gucunga ibintu byo mu nzu binyanyagiye hanze yayo kandi bakamwihanganisha mu gihe bagitegereje ibizava mu iperereza ririmo gukorwa kuri iyo nkongi y’umuriro.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zikomeje ibikorwa by’iperereza byazo kugira ngo ukuri kuzajye ahagaragara maze abantu bave mu rujijo n’ibyo bibwira bishobora kuba bifite ishingiro cyangwa bitarifite.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

nta wamenya icyo ashaka

alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Njye pastor inama namugira niyo kwegera Kayiranga w’i Mugandamure dore ko bose bari mu karere kamwe ka Nyanza akamubwira uko yabigenje kugira ngo imiriro yari iwe ihacike cyangwa se akaba yahamagara kuri iyi number hari abantu bamufasha.

Dore number: 0785213504 cyangwa 0783195800

Nongeye kwihanganisha uriya pastor

ukuri kwanjye yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Yewe ndumva koko araho peleleza birakomeye.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Pole Paster.ndemeranya nabavuga ko ari ibigeragezo kuberako harundi witwa Kayiranga utuge mumudugudu wa MUGANDAMURE byabayeho. ibintu byomunzu byahiye hafi icyumweru cyose mubihe bitandukanye, kuburyo nibintu byarokoste aho bajyaga kubibitsa kubaturanyi naho harashyaga,ntaruhari EWASA yaribifimwo, kandi ninzego zose z’ubuyobozi harimwo nizishinzwe umutekano zarahageze bose barumiwe.
umunyamakuru ararengana kuberako ashinzwe gutara amakuru sumushinjacyaha. nawe yabivuzeho nkuko nundi wese yabivugaho murwego rwo gushakisha ukurikwibyabaye.ahubwo nah’abahanga kuvumbura igitera iyo miriro niba aramadayimoni koko.kuberako mwumva ataruwambere bibayeho. ahubwo yakwegera uwo Kayirango akamubwira uko yabigenje yirukana ibyo bintu.

Ruhina Sabiti yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ndasubiza umuntu wiyise la vie ko ibi bintu atari ubwa mbere bibaye mu karere ka Nyanza kuko ahitwa i Mugandamure naho muri ako karere byabayeho urugo rurashya. Kanda iyi article urasanga atari amabwire nk’uko wabivugaga http://www.kigalitoday.com/spip.php?article2071

Gusa twirinde kwemeza ko byaba bifitanye isano kuko iperereza riracyakomeje kuri iyi case ya Pasiteri by’umwihariko.

si ibya none yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ni ikihe gihamya se cyerekana ko Pasiteri yaba atari kubyikorera? Bariya bana bo mu byimana bo hari uwakekaga ko baba aribo batwika ishuri ryabo inshuro eshatu zose. Ahubwo inzego z’iperereza bazifashije kubona aho zihera zikurikirana iki kibazo.

Abapasiteri b’iki gihe baravangiwe bashobora nabo kugwa mu makosa ahubwo umuntu agasigara yumiwe. Reka turebe ibizava mu iperereza kuko ngo riracyakomeje kandi twizeye ibizarivamo.

Mugire amahoro

Afisa Mutimukeye yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Njye numiwe ubwo nageragayo, yewe nasuye n’ abaturanyi bose, ubu ahubwo ikibazo ntikikiri kuri urwo rugo rwa paster gusa kuko nawa muturanyi wamubikiye ibikoresho bimwe na bimwe nawe ibyo munzu ye nabyo byahiye, none se bantu muzi byinshi ibi bintu ni ibiki koko? ariko abazi ibi (amabwire.com) bavuga ko atari ubwa mbere ibintu nk’ ibi bibaho ko n’ ahitwa i Mugandamure naho byahabaye ariko bakavuga ko basengewe bo bagakira, aha ni danger kabisa.

La Vie yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Uyu munyamakuru ushinyagura namusabira ko aya madayimoni yayabona iwe maze akamenya ko ibyo akina nabyo bitoroshye Jonas yahuye nikigeragezo gikomeye cyane amasengesho afite ingufu arakomeye

omega yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Abantu n’abashinyaguzi kweli.Umunyamakuru ahubwo akwiye gukurikiranwa agasobanura uwavuze ibyo yanditse muriyi nkuru.Uyu wagize ibyago n’umuturanyi. Nonese, n’ibyo yabikije ku muturanyi we banakorana niwe wagiye kubitwika ko nabyo inkongi y’umuliro yabisanze aho yabibikije. Uniforme abana be b’igana, imyenda ya guriye umugorewe indi yakongotse niwe wa yitwitse?ushatse kuvuga ko ntacyo arafite iwe munzu. Utuntu duto uvuga nu duki? Niki umuntu atunga munzu kidagira agaciro. Wamunyamakuruwe urababaje kubona ukina kumubyimba umuntu wataye umutwe kuriya ushobora ahubwo kuba urinyuma yabohereza imyuka mibi ya Satani.

Peace yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

I’m really shocked by this journalist, everyone knows something about pastor and what is happening to him, please the person who wrote this, is not really serious!!!

John yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

maze rero mujye mwihangana.nimujya gutanga inkuru mukureho amaranga mutima kuko muri abumwuga kuki ntawo muri urwo rugo washyizeho wabajije cg umuturanyi urinda uvuga ngo àbandi baravuga wabuze uwo ubaza ko nabandi batazi inkomoko wowe urabishinja jonas uhereyeye

samy yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Abantu n’abashinyaguzi kweli.Umunyamakuru ahubwo akwiye gukurikiranwa agasobanura uwavuze ibyo yanditse muriyi nkuru.Uyu wagize ibyago n’umuturanyi. Nonese, n’ibyo yabikije ku muturanyi we banakorana niwe wagiye kubitwika ko nabyo inkongi y’umuliro yabisanze aho yabibikije. Uniforme abana be b’igana, imyenda ya guriye umugorewe indi yakongotse niwe wa yitwitse?ushatse kuvuga ko ntacyo arafite iwe munzu. Utuntu duto uvuga nu duki? Niki umuntu atunga munzu kidagira agaciro. Wamunyamakuruwe urababaje kubona ukina kumubyimba umuntu wataye umutwe kuriya ushobora ahubwo kuba urinyuma yabohereza imyuka mibi ya Satani.

Peace yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka