Rusizi: Imbwa zirya abantu n’amatungo ziri guhigwa bukware

Akarere ka ka Rusizi gafatanyije n’inzego z’umutekano bahagurukiye guhiga imbwa zikunze kwaduka muri aka karere mu gihe cy’impeshyi zikarya abantu n’amatungo.

Icyo gikorwa cyatangiye kuwa 09/07/2013, kugeza ubu hakaba hamaze gupfa imbwa zigera 12 ariko ikigikorwa kikaba kigikomeje kuko izimbwa ngo zari zibangamiye abaturage n’amatungo yabo muri aka karere.

Umuti wabugenewe wifashishwa mu kwica imbwa bawuteze ku masite 4, gusa ikigaragara nuko ziri gupfa cyane ukurikije aho bazitegeye ku buryo ngo hari icyizere cy’uko hongera kugaragara agahenge.

Abaturage barasaba ko imbwa zapfuye zakurwaho kuko aho zaguye hegeranye naho babagira amatungo.
Abaturage barasaba ko imbwa zapfuye zakurwaho kuko aho zaguye hegeranye naho babagira amatungo.

Inyinshi muri izo mbwa ngo ziherereye mu ishyamba riri hejuru y’ibagiro rya Kamembe, bamwe mu baturage bahanyura ngo bari basigaye biganyira kuhaca mu gihe cy’amasaha ya nimugoroba kuko ngo aribwo zibasiraga abantu abandi naho amatungo ngo zayaryaga ku manywa y’ihangu.

Gusa nubwo izi mbwa zamfuye ngo zari zikwiye gukurwa aho zaguye bwangu kuko hegeranye n’aho babagira amatungo kuko ngo zihatinze nabwo byabangamira abantu.

Usibye no kuba izi mbwa zirya abantu ngo kubera kororoka kwazo ngo zirara zisakuriza abantu ku buryo hari abo zibuza ibitotsi kubera ubwinshi bwazo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka