Nyabihu: FUSO yarenze umuhanda umwe arakomereka

FUSO yari ipakiye inyanya yaturukaga mu gihugu cya Uganda yerekeza i Rubavu, yakoze impanuka mu ma saha ya saa yine z’amanywa tariki 09/07/2013 mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rurengeri mu karere ka Nyabihu.

Umwe mu bari barinze iyi modoka aho yaguye munsi y’umuhanda witwa Kanyarwina, yadutangarije ko yari irenze gato aho yaguye, icyuma cyo munsi kiba kikaraga, kigira uruhare runini mu kugenda kwayo kigacika.

Icyuma cyo munsi cyitwa "karada" cyacitse bituma inanirwa kugenda niko gusubira inyuma kuko yari igeze ahaterera cyane.
Icyuma cyo munsi cyitwa "karada" cyacitse bituma inanirwa kugenda niko gusubira inyuma kuko yari igeze ahaterera cyane.

Kimaze gucika yananiwe kugenda na feri zanga gufata niko gusubira inyuma kuko hatereraga ihita irenga umuhanda igwa munsi yawo.
Yakomeje adutangariza ko mu bari bayirimo, uwari uyitwaye na Kigingi we, kigingi yakomeretse ahita ajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri naho chauffeur we ntacyo yabaye.

Yakoze impanuka irenga umuhanda hakomereka umwe.
Yakoze impanuka irenga umuhanda hakomereka umwe.

Gusa ngo bishoboka ko kigingi wayo yavanywe mu bitaro bya Ruhengeri akajyanwa bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Iyi modoka ifite puraki UAP 474 P nayo ikaba yarangiritse nyuma yo kugwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka