Gicumbi: Iduka ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka rirashira

Mu masaha ya saa saba z’ijoro rishyira kuri uyu wa 11/7/2013, inkongi y’umuriro yibasiye iduka ry’uwitwa Duniya Theoneste wacururizaga muri santere ya Rubaya mu murenge wa Rubaya rirakongoka rirashira.

Nyiri duka avuga ko yari afitemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 800. Bimwe mu byahiye harimo imyenda inyuranye, inkweto, imashini 3 zidoda, amagare 2, amaradiyo, ibikoresho by’umuziki n’ibindi byinshi by’ubuconsho.

Rengagiza Therese niwe watabaje abonye iryo duka riri gushya mu masaha ya saa saba z’ijoro. Gusa nyiri iri duka ntiyari yarayemo yari yaraye mu wundi mudugudu utegeranye n’aho acururiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, atangaza ko n’ubwo batazi icyateye iyo nkongi y’umuriro bakeka ko ari abagizi ba nabi bari bashatse ku mutwikiramo bakeka ko yarari imbere mu nzu kuko byagaragaye ko batwitse bahereye ku miryango yombi y’iryo duka.

Ikindi kandi babona ko ari abantu babikoze kuko iyo nkongi itaturutse ku muriro w’amashanyarazi kandi ntayo bafite muri uwo murenge.
Duniya Theoneste nyiri iri duka avuga ko nta muntu azi bari bafitanye ikibazo byatuma amutwikira iduka rigashya rigashira.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka