Rusizi: Utubari twagendererewe n’abavugabutumwa babasaba kwihana

Nyuma y’igihe gito ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwihanangirije abavugabutumwa bakorera ahatemewe n’amategeko cyane cyane mu mihanda, ubu noneho hari itsinda ry’abantu 15 baje baturutse mu murenge wa Muganza bagenda bavuga ubuhanuzi akabari ku kandi ndetse no mu mihanda uwo bahuraga wese bamubwiragako agomba kwihana.

Aba bagabo n’abagore bose bari bakwiriye imihanda yo mu mujyi wa Kamembe ahagana saa munani zo kuwa 10/07/2013, kuburyo abaturage batari bake babakurikiraga bashaka kumva ibyo bari kuvuga gusa bamwe babateraga utwatsi bavuga ko ngo ari abagandisha abakozi ku murimo.

Bagendaga imihanda yose bahimbaza.
Bagendaga imihanda yose bahimbaza.

Umwe mu bari bayoboye iri tsinda by’abavugabutumwa, Ndagijimana Gedeo, atangaza ko ngo Imana yabategetse kujya kubwiriza abo mu tubari no muri gare ya Rusizi ngo bihane igihe kirageze.

Aba bavugabutumwa batangaza ko ngo bazamara iminsi 2 bagendagenda ubu bakaba bavuye mu kibaya cya Bugarama aho bagenda bari kuririmba imihanda yose mu ntero ivuga ngo kareba ubabwire maze wigendere.

Ndagijimana Gedeo avuga ko ibyo akora abifitiye uburenganzira ngo yahawe n’itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda Paruwasi ya Bugarama,
Nubwo Ndagijimana afite ibyangombwa, bagenzi be nta cyangombwa cy’itorero na kimwe bari bitwaje gusa batangaza ko ngo nta muhanuzi ugenda wenyine.

Gedeo Ndagijimana arimo kwigisha ijambo ry'Imana mu kabari.
Gedeo Ndagijimana arimo kwigisha ijambo ry’Imana mu kabari.

Abakora mu tubari bo bavuga ko ngo baba bari kubavangira mu kazi kabo kuko ngo baba birukana abakiriya cyangwa bakarangaza abakozi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka