Kamonyi: Havumbuye inzengero z’inzoga zitemewe harimo n’urw’umukuru w’umudugudu

Mu mudugudu wa Kabagesera, akagari ka Kabagesera, umurenge wa Runda; hafatiwe inzoga z’inkorano zisaga litiro 2500. Mu hantu habiri zengerwaga, basanze ba nyiri inzengero batorotse, hakaba harimo umukuru w’umudugudu wa Rugogwe.

Izo nzoga zatahuwe mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki 10/07/2013, mu mukwabo wakozwe n’ubuyobozi, Inkeragutabara zo mu murenge wa Runda ndetse na Polisi. Abazenga bahise batoroka ariko hafatirwa ababafasha kuzenga ndetse n’ibyo bazikoramo.

Bimwe mu bidomoro birimo inzoga z'inkoramo basanze mu nzengero.
Bimwe mu bidomoro birimo inzoga z’inkoramo basanze mu nzengero.

Nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Nyirandayisabye Christine abitangaza, ngo igikorwa cyo kuvumbura ahengerwa inzoga cyagezweho ku bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru.

Aragaya umukuru w’umudugudu wa Rugogwe Majyambere Simon Pierre, kuko ariwe wagombye kubera urugero abaturage ariko akaba ariwe ubakorera ibibangiza. Ngo ni ubwa kabiri uyu mukuru w’umudugudu afatiwe muri iki cyaha mbere akaba yarasabye imbabazi ariko ubu akaba yahise atoroka.

Abafashwe bakoraga muri izo nzengero hamwe n'ibikoresho bifashisha.
Abafashwe bakoraga muri izo nzengero hamwe n’ibikoresho bifashisha.

Mu bafashwe bavuga ko bari bafite akazi muri izo nzengero, batangaza ko bari bazi ko inzoga z’inkorano zitemewe, ariko bagatinya gutanga amakuru kuko babonaga abo bakorera ari bantu bakomeye.

Sindikubwabo Dismas, ukora mu rwengero rw’uwitwa Musoni nawe watorotse, avuga ko yakoraga akazi ko guteka amazi no gusuka inzoga, akaba yari azi neza ko ibikorerwa aho bitemewe, ariko ngo yanze gutanga amakuru ngo atiburira akazi.

Muri izo nzoga bashyiramo umusemburo w'imigati na Pakimaya.
Muri izo nzoga bashyiramo umusemburo w’imigati na Pakimaya.

Naho Bizimana Jean Damascene wavomaga amazi yo gukoramo inzoga zo ku mukuru w’umudugudu, na we ngo yari azi ko ari bibi ariko agatinya kurega umuyobozi.

Nubwo ba nyir’inzengero batafashwe, hafashwe ibikoresho bengeramo inzoga, ibyo bazikoramo nka SUKARI GURU, Pakimaya, umusemburo w’imigati bita ANGEL n’amasabuni acukura imisarani. Ibyo byose ngo babivanga n’amazi ashyushye bagashyiramo amasaka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amasabune acukura imisarane ameze ate?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

Ni abarozi bagomba kubihanirwa muri urwo rwego

karuma yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka