Rutsiro: Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside

Sahabo Faustin uyobora ishuri ryisumbuye rya APAKAPE riherereye mu karere ka Rutsiro ari mu maboko ya polisi guhera tariki 10/07/2013 akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent Vita Amza yabwiye Kigali Today ko itariki 31/05/2013 ubwo mu kigo cya APAKAPE (Association des Parents de Kanage pour l’Education) biteguraga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w’ikigo we yafashe abanyeshuri bamwe abajyana gukina, kandi igikorwa cy’uwo munsi cyari icyo kwibuka.

Superintendent Vita Amza avuga ko hari n’ibindi bishamikiye kuri ibyo bamukurikiranyeho, ariko iperereza riracyakorwa kugira ngo hamenyekane niba ari ibyo koko cyangwa se niba hari ibindi birenzeho.

Uwo muyobozi amaze imyaka icyenda ayobora ishuri ryisumbuye rya APAKAPE. Icyaha akekwaho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka icyenda giteganywa n’ingingo y’ 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakorwe rwose iperereza ryimbitse,kuko uyu mugabo twari dusanzwe tumuziho ubunyangamugayo no gushyira mu gaciro ndetse akarangwa no gukunda igihugu cyacu.

VEASTE yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka