Rusizi: Ikamyo itwara ibikomoka kuri peterori yafatanywe magendu zifite agaciro ka miliyoni esheshatu

Nyuma yuko Umunyekongo Mushamuka Jean Marie atishyuwe amafaranga miliyoni esheshatu y’izoga za Vin Rouge byakuruye impaka ndende bibaviramo gufatanywa iyo magendu n’inzego z’umutekano.

Nyiri gufatanywa iyi magendu Havugimana Jean Marie ngo yari yasezeranye na Mushamuka usanzwe acuruza inzoga mu mujyi wa Bukavu ko agomba kumwishyura amadorari 8500 nyuma yo kuzipakira mu bwato bazinyujije mu kiyaga cya Kivu dore ko ngo ariko bari basezeranye.

Havugimana imbere y'amakarito ya magendu yafatanwe.
Havugimana imbere y’amakarito ya magendu yafatanwe.

Nyuma yaho Mushamuka yakomeje gukurikirana iby’izo nzoga aza gutahura ko zitigeze zigera aho ibyombo bipakirira imizigo ahita atekereza ko mugenzi we Havugimana ashaka kumwambura ahita yambuka umupaka asanga Havugimana akiri ku Rusizi.

Bahise batongana hanyuma Mushamuka ahita ahamagara inzego z’umutekano kugira ngo zimukemurire ikibazo bityo abashe kwishyurwa. Ibyo byabaye tariki 13/07/2013.

Mushamuka asaba inzego za Polisi kumurenganura.
Mushamuka asaba inzego za Polisi kumurenganura.

Nyuma yo kumenya ko izo nzoga zitageze aho ibyombo bipakirira imizigo bahise bashakisha aho izo nzoga zaba zanyuze bazisanga mu modoka itwara ibikomoka kuri peterori. Polisi n’abandi bari bari aho batangajwe no kubona imodoka nk’iyi itwaye magendu kuko nta n’uwabikekaga na gato dore ko izo modoka zatambukaga ntawe uzisatse.

Iyi kamyo yari ipakiye magendu yafatiwe mu murenge wa Mururu ifite amakarito 120 y’inzoga za vin rouge, kugeza ubu uwafatanywe iyi magendu Havugimana Jean Marie akaba ari mu maboko ya Porisi kuri sitasiyo ya Kamembe ariko ntiyemera icyaha ashinjwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka