Rusizi: Bafunzwe bakekwaho gutera amabuye inzego z’umutekano

Abaturage bataramenyekana mu murenge wa Muganza mu kagari ka Cyarukara bateye amabuye inzego z’umutekano ubwo zari ziri mu kazi mu ijoro ryo kuwa 08/07/2013, ahagana saa tatu z’ijoro.

Kuri ubu abakekwaho gukora icyo gikorwa kigayitse bari mu maboko ya Polisi ikorera mu murenge wa Muganza uretse ko nta n’umwe wemera ko yaba yarateye inzego z’umutekano ayo mabuye.

Nyuma y’uko ayo mahano aba, abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bafashe abakekwaho gukora ayo mahano yo gutera amabuye ababacungiye umutekano batabwa muri yombi. Nubwo bataramenyekana neza bakomeje gushakisha ababa barabikoze kugira ngo babihanirwe hakurikijwe amategeko.

Ibyo bikorwa ngo byaherukaga mu bihe by’abacengezi muri ibyo bice ibi ngo bikaba bikangurira abaturage kuba maso kuko hari abashaka guhungabanya umutekano.

Umunyamabanga nshingwabirwa w’umurenge wa Muganza, Mukamana Esperence, atangaza ko ibyo bikorwa by’urukozasoni byabayeho koko ariko ngo ababikoze ntibaramenyekana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka