Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buramagana abasengera mu ishyamba rya Kadeshi

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burasaba abantu basengera mu ishyamba riri munsi y’inkambi ya Gihembe irimo impunzi z’Abanyekongo kubireka kuko biri mu bintu biteza umutekano muke.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko inama y’umutekano yize ku kibazo cy’abo bantu baza gusengera muri iryo shyamba bise Kadeshi basanga bakurura umutekano muke muri aka karere.

Bimwe mubyo yagaragaje ni ukuba hahurira abantu benshi bataziranye kandi baturutse imihanda yose maze bagasenga, ibyo asanga hazamo n’abagizi ba nabi bitwaje gusenga bito bakaba bahungabanya umutekano.

Ikindi n’uko usanga hashobora kwinjiramo n’abajura kuriya basenga bahumirije ugasanga habayemo kwibana hagati yabo kandi bataziranye.

Abantu bari gusengera ku musozi wa Kadeshi mu karere ka Gicumbi.
Abantu bari gusengera ku musozi wa Kadeshi mu karere ka Gicumbi.

Ikibazo giteye inkeke n’uko barara no muri iryo shyamba ugasanga bashobora guhuriramo n’ingorane ziturutse ku bagizi ba nabi bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, kubiba, no kuba babagirira nabi cyane cyane kurubyiruko rushobora guhura n’ihohoterwa bakaba babakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ushinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi, Sindayigaya Edouard, atangaza ko hashyizweho itsinda ry’abayobozi batandukanye harimo urwego rwa Gisirikare, urwego rwa Polisi n’umuyobozi w’umurenge ndetse n’izindi nzego zigomba kubafasha kumvisha bariya bantu ko gusengera mu ishyamba bitemewe.

Asanga bari bakwiye kujya mu nsengero zizwi atari ukujya kwicara mu ishyamba ndetse bakanararayo mu masaha y’ijoro.
Abasengera muri iri shyamba nabo bemera ko kuraramo atari byiza ariko ku manywa babareka bakisengera kuko nta mutekano bahungabanya.

Bemezako niba ari gahunda y’Imana yishyiriyeho yo gusengera kuri uriya musozi kuwubavanaho bitazashoboka ahubwo abantu bazarushaho kuba benshi kubera guhamagarwa n’Imana.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka