Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudani zizihije umunsi wo kwibohora

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (abasirikare, abapolisi hamwe n’abasivilea) bahuriye hamwe n’inshuti zabo z’Abanyesudani tariki 04/07/2013 kugira ngo bishimire byinshi bamaze kugeramo nyuma y’imyaka 19 Abanyarwanda bibohoye.

Mu mujyi wa Darfur, ibirori byabereye ahitwa El Fasher, aho ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Darfur (UNAMID) n’abandi bakozi bifatanyije n’Abanyarwanda bari muri batayo RWANBATT 37.

Abanyadarfur bashimishijwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zikora akarasisi, naho Ambasaderi Hassan Djibril wari uhagarariye UNAMID akaba yaratangaje ko bashimira Abanyarwanda uburyo babana n’abaturage i Darfur.

Col Mugisha Rudovik, umuyobozi wa batayo RWANBATT 37 avuga ko kwizihiza ubwigenge no kwibohora ku Banyarwanda bijyana no kwibuka abahasize ubuzima mu kubiharanira. Col. Mugisha yahamagariye ibihugu gushyira hamwe mu kubungabunga amahoro, nk’uko u Rwanda rubigaragaza.

Kwibohora kandi ngo bigomba kujyana no kugira uruhe mu bikorwa biteza imbere u Rwanda mu kwiyubaka mu iterambere bahangana n’imbogamizi zatuma ibyo u Rwanda rwiyemeje kugeraho bitagerwaho.

Umuyobozi wa Polisi muri UNAMID, Cyprian Gatete, avuga ko kuba u Rwanda rwizihiza ubwigenge no kwibohora byatewe n’uko nyuma y’ubwigenge ubuyobozi bwagiyeho bwaranzwe n’imiyoborere mibi, gucamo Abanyarwanda ibice n’ivangura bikaba ngombwa ko habaho urugamba rwo kwibohora ubuyobozi bw’igitugu.

Gatete avuga ko nubwo u Rwanda rwaciye mu bihe bikomeye, rubifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwashoboye gushakira ibisubizo bijyanye n’ibibazo byari bihari birimo kunga Abanyarwanda hakoreshwe uburyo gakondo mu guca imanza (Gacaca), guteza imbere Abanyarwanda hakoreshejwe gahunda y’ubudehe, guteza imbere uburezi bw’imyaka 12, guteza imbere ubuvuzi rusange hakoreshejwe RAMA n’ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bwiza mu Rwanda kandi ngo bwafashije imiryano myinshi kuva mu bucyene hakoreshejwe gahunda ya Girinka, izi gahunda zigaragaza ko ubuyobozi bwitaye ku baturage, kandi bikaba byaha amasomo mu gukuraho ibyabangamira inzira y’iterambere u Rwanda rwihaye.

Gatete avuga ko ugukunda igihugu kwaranze Abanyarwanda kutagomba guhagarara, ahubwo ngo kugomba gukomeza gufasha n’abandi kugera ku mahoro kubayahuze, ndetse ngo intambwe Abanyarwanda bagezeho ntishobora gusubira inyuma.

Ibikorwa byo kwizihiza ubwigenge no kwibuhoza mu mujyi wa Juba taliki 4/7/2013 byitabiriwe n’ingabo zihabungabunga amahoro UNMISS hamwe n’abaturage bahakorera bahuriye muri RCSS.

Hilde Johnson, umuyobozi muri UNMISS yashimiye uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, Hon. Dr Barnaba Marial Benjamin Minisitiri w’itangazamakuru muri Sudani y’amajyepfo avuga ko umubano mwiza bafitanye n’u Rwnda hari icyo wabagezaho mu kwiteza imbere.

Murenzi Ephraim umukozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, yagaragaje ko ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu kwibohoza bitagomba guhagarara kugira ngo bahe agaciro abitanze mu kubohoza igihugu barimo Gen Fred Gisa Rwigema.

Ibikorwa byo kugarura amahoro muri Darfur u Rwanda rwabitangiye muri 2004 binyuze mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bwiswe AMIS.

Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu mu kwitabira ibikorwa byo kigarura amahoro ku isi aho rwohereza ingabo n’abapolisi, ingabo nyinshi ziri muri UNAMID.

Uretse kubarindira umutekano, ingabo z’u Rwanda zishimirwa kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere, imibereho myiza no kubungabunga ibidukikije.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urugamba rwo kwibohora rwasigiye byinshi kandi byiza abanyarwanda, ubu isi yose imaze kumenya ko u rwanda ari igihugu kimaze kubasha kwigira muri byose kandi ko ari igihugu ubu gitekanye, gifite amahoro kandi gifasha ibindi bihugu gushakisha amahoro ku isi yose, ibi rero nibyo byishimirwa n’abanyarwanda bose kandi bikadutera ishema, bigaragara neza ko urugamba rwo kwibohora rwasigiye abanyarwanda byinshi kandi byiza.

twagira yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka