Mu masaha ya saa saba z’ijoro rishyira kuri uyu wa 11/7/2013, inkongi y’umuriro yibasiye iduka ry’uwitwa Duniya Theoneste wacururizaga muri santere ya Rubaya mu murenge wa Rubaya rirakongoka rirashira.
Sahabo Faustin uyobora ishuri ryisumbuye rya APAKAPE riherereye mu karere ka Rutsiro ari mu maboko ya polisi guhera tariki 10/07/2013 akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Abantu batatu barimo abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) batawe muri yombi na Polisi bakurikiranweho kwiba impapuro zakoreshwaga n’icapiro ry’icyo kigo bakazigurisha.
Abaturage bataramenyekana mu murenge wa Muganza mu kagari ka Cyarukara bateye amabuye inzego z’umutekano ubwo zari ziri mu kazi mu ijoro ryo kuwa 08/07/2013, ahagana saa tatu z’ijoro.
Mu mudugudu wa Kabagesera, akagari ka Kabagesera, umurenge wa Runda; hafatiwe inzoga z’inkorano zisaga litiro 2500. Mu hantu habiri zengerwaga, basanze ba nyiri inzengero batorotse, hakaba harimo umukuru w’umudugudu wa Rugogwe.
Nyuma y’uko Nyaminani Daniel w’imyaka 93 wo mu murenge wa Rangiro agerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko (simukombe) tariki 08/07/2013; yaje gupfa tariki 09/07/2013 aguye ku Bitaro bya Kibogora aho yari yajyanywe igitaraganya mu rwego rwo kumutabara.
Nyuma y’igihe gito ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwihanangirije abavugabutumwa bakorera ahatemewe n’amategeko cyane cyane mu mihanda, ubu noneho hari itsinda ry’abantu 15 baje baturutse mu murenge wa Muganza bagenda bavuga ubuhanuzi akabari ku kandi ndetse no mu mihanda uwo bahuraga wese bamubwiragako agomba kwihana.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yaburijemo umugambi mubi wari ufitwe n’insoresore eshatu zari mu modoka y’ivatiri zifite gahunda yo guhangika abantu no kubakwirakwizamo amafaranga y’amahimbano.
Akarere ka ka Rusizi gafatanyije n’inzego z’umutekano bahagurukiye guhiga imbwa zikunze kwaduka muri aka karere mu gihe cy’impeshyi zikarya abantu n’amatungo.
Nyuma y’uko ishyamba ryo mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke ryafashwe n’inkongi y’umuriro hagashya ahasaga hegitare 16, irindi ryo mu murenge wa Mahembe naryo ryahiye hegitare 7 ndetse n’isambu ya hegitari 8 irashya mu karere ka Ngoma.
Imodoka y’ijipe yo mu bwoko bwa Nissan yaturukaga mu nzira za Hotel Lemigo yerekeza i Remera, iyobye umuhanda kubera umuvuduko mwinshi yari ifite ihitana umumotari wari mu nzira mbere yo kugonga abagenzi babiri bihitiraga.
FUSO yari ipakiye inyanya yaturukaga mu gihugu cya Uganda yerekeza i Rubavu, yakoze impanuka mu ma saha ya saa yine z’amanywa tariki 09/07/2013 mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rurengeri mu karere ka Nyabihu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burasaba abantu basengera mu ishyamba riri munsi y’inkambi ya Gihembe irimo impunzi z’Abanyekongo kubireka kuko biri mu bintu biteza umutekano muke.
Kanyamibwa Antoine wo murenge wa Byimana na Niyonsaba Ephrem wo murenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango, bakurikiranywe inzego z’umutekano kubera kwenga inzoga z’inkorano z’izwi ku mazina y’ibikwangari.
Ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 200 byafatiwe mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwawe na Mayigudu Anastase, ahagana saa cyenda z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Nyakanga mu kagali ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro akarere ka Gatsibo.
Ahagana saa 5h30 za mugitondo zo kuri uyu wa Kabiri tariki 09/07/2013, tagisi izwi nka “Twegerane” yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yagonze umunyegari wari utwaye inanasi zo kugurisha mu isoko rya Gakenke arakomereka bikomeye ku kuguru.
Inkongi y’umuriro yibasiriye kwa Pasiteri Ruhayisha Jonas Pasiteri w’itorero rya EBENEZER akaba n’umucungamutungo w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro ( EWSA) ishami rya Nyanza ntivugwaho rumwe n’abantu ku buryo hari n’abakeka ko yaba ariwe uri kuyiteza ku bw’inyungu ze bwite ariko we arabihakana.
Nyaminani Daniel w’imyaka 93 utuye mu mudugudu wa Gahisi mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 8/07/2013 yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko ngo abitewe n’uko umugore we amusuzugura.
Abagabo babiri bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, mu ijoro rishyira tariki 08/07/2013 barwaniye mu kabari umwe arakomereka ajyanwa ku kigo Nderabuzima naho uwamukomerekeje arafatwa ajyanwa gufungirwa kuri Poste ya Polisi ya Karengera.
Ubwo yari imaze kwambuka ikiraro cya Nyabarongo, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Kigali yerekeza mu Majyepfo, yagonze umunyegare bari mu mukono umwe maze ahita apfa, naho umushoferi w’imodoka arakomereka.
Mukantambiye Xaverine ufite imyaka 65 utuye mu murenge wa Rusarabuye, akarere ka Burera, atangaza ko amaze imyaka 20 yose yaratawe n’umugabo we kuburyo ngo ubu atazi iyo aba.
Ishyamba riherereye ku musozi wa Busoro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro ryibasiwe n’inkongi y’umuriro inshuro ebyiri mu masaha atandukanye tariki 07/07/2013 hashya ahagera kuri hegitari 20.
Mukansoro Esther w’imyaka 70 utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yaturikanwe na gerenade imuca ikiganza na bimwe mu bice by’umubiri we birakomereka ku buryo bukomeye ahagana saa kumi z’umugoroba tariki 07/07/2013.
Abantu umunani bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi na Polisi hagati muri iki cyumweru mu Biryogo mu gace ka Nyamirambo bafatanywe urumogi, mayirungi n’ibinini bifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (abasirikare, abapolisi hamwe n’abasivilea) bahuriye hamwe n’inshuti zabo z’Abanyesudani tariki 04/07/2013 kugira ngo bishimire byinshi bamaze kugeramo nyuma y’imyaka 19 Abanyarwanda bibohoye.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Maj.Gen Mubarakh Muganga, ahamagarira Abanyarwanda kumenya ko hari intambara ikaze barwana kandi bagomba gutsinda kuko bayitsinzwe ntakizere cy’ibyo baba baragezeho.
Amakuru atangwa n’umwe mu barwanyi ba FDLR uheruka gufatirwa mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu ubwo yari yaje gusura umuryango we, avuga ko hari abagore azi bagera kuri 12 mu murenge wa Busasamana bajya aho FDLR iri kwiteza inda ku bagabo babo bakagaruka.
Abatwara ibinyabiziga batangaza ko babangamiwe n’isoko ry’ahitwa Kuruyaga mu murenge wa Byumba hafi y’inkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe kuko iyo bahageze babura inzira yo gucamo ndetse ugasanga ubwinshi bw’abantu bwateza impanuka.
Imidugudu 15 yo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yashyikirijwe telefoni zigendanwa mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha gutanga amakuru ku gihe cyane ko begereye igihugu cya Congo.
Kuri station ya Polisi mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, hafungiye umugabo witwa Noheli watawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 04/07/2013 akekwaho gukora amafaranga.